Print

Wa musore wishe umukunzi we kubera ko yasanze atwite inda y’amezi 3 yakatiwe kwicwa amanitswe

Yanditwe na: Martin Munezero 2 January 2021 Yasuwe: 3688

Urukiko rwo muri Leta rukuru rwa Jigawa rwemeje ko uyu Mustapha wabanaga n’uyu mukobwa witwa Nafisa Hashimu mu mudugudu wa Daneji maze nyuma bakaza gutandukana.

Nyuma y’iperereza rya polisi , byaje kugaragara ko Mustapha yatemye umuhogo wa nyakwigendera Nafisa maze akamusiga mu kidendezi cy’amaraso.

Abazwa n’urukiko yabanje kubihakana ariko nyuma aza kwemera ko ariwe wakoze iki cyaha maze yemera ko yishe Madamu Nasifu nyuma y’uko yari amaze kumubwirako atwite inda y’amezi atatu.

Ati: “Namwishe kugirango nirinde ikimwaro cyo kubyara mu gasozi , Narimfite isoni z’ukuntu abantu bazabifata nibumva ukuntu twabyaye tutarashyingiranwa bityo mfata icyemeze kibi cyo kumuvukiriza ubuzima”.

Mucyemeze cy’uhagarariye urukiko Ahmed Kazaure, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha , yahise amusabira igihano cyo kwicwa amanitswe.