Print

Umwongereza wigeze gupima ibiro 413 akananywa Fanta 12 buri munsi yapfuye akiri muto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2021 Yasuwe: 4511

Uyu mugabo wigeze gupima ibiro 413 ndetse akagira umwihariko wo kurya calories 29,000 ku munsi by’umwihariko akananywa Fanta 12 ku munsi,yapfuye.

Bwana Austin yapfuye ahitanwe n’ibibazo byo kunanirwa guhumeka n’ama Infections atandukanye yari amaranye imyaka myinshi.

Ikipe ya Birmingham City FC yafanaga yatangaje kuri Twitter ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mufana wari icyamamare mu gihe umugore we witwa Dannie Louise yavuze ko urupfu rw’umugabo we rwamushegeshe.

Uyu mugabo yagize ibiro bingana gutya kubera gukabya kurya cyane nkuko yabitangaje mu cyegeranyo yakozweho na Sky One cyiswe ’Inside Britain’s Fattest Man’.

Abagize umuryango we bose bagiye batanga ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mugabo ndetse bavuga ko batazamwibagirwa.