Print

Lionel Messi yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze ari gusoma umugore we ku bunani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2021 Yasuwe: 4032

Messi yahaye ikaze umwaka mushya mu buryo budasanzwe,aho yafotowe ari gusomana byimbitse n’umugore we Antonela Roccuzzo ndetse iyi foto yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa na Miliyoni 13.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yakoresheje iyi foto ari mu rukundo na madamu we mu kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire.

Yagize ati “Tubifurije umwaka mushya muhire wuzuye ubuzima bwiza n’urukundo rwinshi.”

Madamu Roccuzzo we yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mugabo we w’icyamamare n’abana babo Thiago,w’imyaka 8, Mateo, 5, na Ciro,2.

Kuri Noheli,umuryango wa Messi wari Rosario muri Argentina aho uyu mukinnyi yavukiye we n’uyu mugore we gusa bahise bagaruka Ubunani babwizihiriza I Barcelona.




Messi yasangije abafana be ifoto ari gusomana n’umugore we mu rwego rwo kubifuriza 2021 nziza


Comments

ukombinona 2 January 2021

Si uwe se, mubareke binezeze. It’s in their right.