Print

Mikel Arteta yahishuye uko abona Thomas Partey bitera benshi impungenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2021 Yasuwe: 2651

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko Arteta yikuyeho igitutu cyo kugura abakinnyi bashya ubwo yavugaga ko Thomas Partey ari nk’umukinnyi mushya baguze ndetse azabaha byinshi bakeneye.

Mikel Arteta yavuze ko uyu munya Ghana ukina mu kibuga hagati ari umukinnyi mwiza uzahindura ikipe ye ndetse agatanga ibisubizo byinshi ku buryo batazatanga byinshi ku isoko.

Yagize ati “Twaramukumbuye cyane.Atanga ibintu byinshi bitandukanye mu ikipe kuko n’umukinnyi ufite impano itangaje.Ahindura ikipe nziza nkuko abishaka
.
Ni byiza kuba tumufite kuko nagira ubuzima bwiza azaduha umusaruro mwiza cyane.Amaze iminsi akora imyitozo,ameze neza tuzamusuzuma.

Akeneye indi myitozo 2 cyangwa 3 kugira ngo turebe ko ahagaze neza 100% ku buryo yakina.Ni inkuru nziza kuri twe.”

Arteta ntiyigeze ahisha ko Partey amufata nk’umukinnyi mushya asinyishije kuko atakinnye cyane mu mikinoibanza aho benshi baketse ko yabaciriye amarenga ko atazajya ku isoko.

Ati "Turi mu kwezi kwa mbere kandi ndatekereza ko yakinnye imikino 2 n’igice kandi n’umukinnyi w’ingenzi twasinyishije.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro cya Arteta bavuze ko bishoboka ko atazashora amafaranga kubera gushimagiza uyu mukinnyi.

Arsenal yatsinzwe imikino 7 yikurikiranya mu mezi 2 ashize,imaze imikino 3 yikurikiranya itsinda ndetse umunsi ku munsi iragenda izamura urwego.

Benshi mu bakunzi bayo bifuza ko yagura umukinnyi ufasha ba rutahizamu gusa kuri ubu abakinnyi barimo Bukayo Saka na Emile Smith Lowe bari kuyifasha cyane.

Arsenal iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23 gusa mu minsi ishize yateye ubwoba abakunzi bayo ko ishobora kumanuka ubwo yatsindwaga umusubirizo.