Print

Bobi Wine yeruye agaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga

Yanditwe na: Martin Munezero 3 January 2021 Yasuwe: 2523

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuwa Kabiri ushize ku biro bya NUP i Kamwokya muri Kampala, Robert Kyagulanyi yakoze urutonde rw’inshuti ze nka Nubian Lee, Dan Magic n’umunyamakuru Ashraf Kasirye avuga ko bagiye bakomeretswa n’abapolisi ndetse we akarokoka ha mana.

Yagize ati “Hakomeje kwibasira ubuzima bwanjye nk’umuntu ndetse n’ubuzima bw’abantu banyegereye mu kazi,”

Ku Cyumweru gishize, Kyagulanyi yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza muri Lwengo, ho mu Karere ka Mpigi, nyuma y’aho Kasirye, wari mu ntambwe nkeya cyane uvuye aho Kyagulanyi yari ari, arasiwe na polisi.

Uwo munsi kandi, umwe mu bashinzwe umutekano we witwa Francis Ssenteza, yarishwe.

Itsinda riri gukorana na Kyagulanyi rivuga ko Ssenteza yagonzwe n’imodoka ya military police, nubwo polisi ivuga ko yahanutse ku mudoka.

Kyagulanyi ati “Mu cyo nizera ko hari hagenderewe ubuzima bwanjye, barashe umunyamakuru witwa Kasirye, ubu bari kwibasira abanyamakuru,”

Yamagana ibi bikorwa by’inzego z’umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga, Kyagulanyi yamaganye ibyatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare, Flavia Byekweso, ko Ssenteza yagonzwe n’imodoka y’umuntu ku giti cye aho kuba iya gisirikare. Ati “Baramugonze barangije banyura hejuru. Yaragonzwe yicwa ku bushake.”

Yongeyeho ko igipolisi gikwiye kwerekana video yemeza ibyo ivuga, mu gihe avuga ko Kasirye we yabazwe neza ariko akimerewe nabi, aho abaganga bavuze ko bizamusaba ibyumweru nka bibiri kugirango yongere kuvuga no gufungura amaso.

Kyagulanyi avuga ko ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi by’umwihariko ishyaka NUP, bigamije kubakerereza mu kwiyamamaza ariko badateze gutezuka.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko habura iminota micye ngo Kyagulanyi akore iki kiganiro, undi murinzi we witwa Ashraf Sseremba nawe yagonzwe n’imodoka itaramenyekanye ubwo yambukaga umuhanda ajya ku biro bya NUP, mu gihe igipolisi cyafunze umuhanda werekeza kuri ibi biro nta modoka zemerewe kuhanyura.

Kuwa Kabiri, Kyagulanyi yari yatangaje ko azasubukura ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma y’iminsi itatu abihagaritse, ari ko nabwo yahise afatwa asubizwa iwe mu rugo.