Print

Perezida Museveni yasabye imbabazi ku bw’iyicwa rya Zebra

Yanditwe na: Martin Munezero 3 January 2021 Yasuwe: 3633

Museveni yavuze ko Ssenyange yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano kubw’impanuka kuwa Gatatu ushize ninjoro.

Ati “Nafashe icyemezo cyo gufata ikibazo cye kandi maze kumenya ko ko yishwe n’ushinzwe umutekano.”

Museveni yakomeje agira ati “ Mumbabarire cyane, cyane kubw’ibi. Nzageza ibyo namenye byose ku muryango. Mumbabarire cyane.”

Ssenyange nawe wari umuteramakofe, yari atuye muri zone ya St. Francis, muri Paruwasi ya Bwaise III. Museveni yavuze ko nyakwigendera yari umuyoboke wa NRM wibeshyweho ko atoza abantu bashaka guhungabanya Kampala.

Yakomeje agira ati: “Ubwo numvaga urupfu rwa Isaac Ssenyange alias Mando Zebra, …nahamagaye umugore we ambwira uko byagenze,”Museveni avuga ko Ssenyange yendaga guhura nawe kandi yari umuyoboke wabafashije muri byinshi.

Umugore wa Ssenyange ngo akaba yarabwiye Museveni ko abasirikare binjiye mu rugo rwabo, ariko akabacika. Ngo yuriye urupangu agwa mu kandi gatsiko k’abasirikare bamurasa inshuro ebyiri.

Museveni ukomeza gusaba imbabazi, yavuze ko agiye gukora iperereza nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Zebra Ssenyange yigeze kuba kizigenza (Captain)w’ikipe y’igihugu y’umukino w’iteramakofe izwi nka nka “Bombers”, akaba azwiho kuba yarayiyoboye mu mikino ya All Africa Games ku nshuro ya 10 mu Mujyi wa Maputo, muri Mozambique mu 2011.

Yari asigaye akorera Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe muri Uganda (UBF) afite inshingano zitandukanye zirimo kuba umutoza, manager ndetse akaba yari n’umuhuzabikorwa wa Zebra Boxing Club yishingiye.