Print

Papa Francis yahishuye urwibutso afite kuri Diego Maradona bahuye mbere y’uko apfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2021 Yasuwe: 1541

Papa Francis yavuze ko uko Maradona yari umunyabugeni mu kibuga bitandukanye n’uko yitwaraga hanze yacyo.

Papa yabwiye La Gazzetta dello Sport ko we na Diego Armando Maradona bahuriye mu munsi mukuru witiriwe amahoro [Peace Party] wateguwe na Save the Children muri 2014.

Yagize ati “Nahuriye na Diego Armando Maradona muri Peace Party muri 2014.Ndibuka neza cyane buri kimwe Diego yakoreye umuryango wa Scholas Occurrentes wita ku bakennye cyane ku isi.

Mu kibuga yari umusizi,umunyabigwi ukomeye wahaye ibyishimo amamiliyoni y’abafana ba Argentina na Naples.Hanze y’ikibuga yari umugabo woroshye.”

Papa yavuze ko icyifuzo cye muri 2021 gihuje neza nibyo Maradona yanditse ku mupira yamuhaye.

Ati “Icyifuzo cyanjye kiroroshye,ndabivuga mu magambo ibyari byanditse ku mupira yampaye “Gutsindwa kwiza kurusha intsinzi yanduye”.Nibwo buryo bwiza cyane bwo kuyobora ubuzima bwawe ugahora hejuru.”

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yatabarutse kuwa 25Ugushyingo 2020, ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 ari kumwe na Argentina aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.