Print

Bikomeje kuzamba hagati ya Frank Lampard na Chelsea FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2021 Yasuwe: 1901

Chelsea yaje muri uyu mukino yagaruye Hakim Ziyech wari umaze iminsi mu mvune gusa umutoza Frank Lampard yahisemo kwicaza ba rutahizamu 2 barimo Olivier Giroud na Tammy Abraham ahitamo gukinisha Timo Werner ku busatirizi.

Ikipe ya City yaje muri uyu mukino idafite umunyezamu wayo Ederson wasimbuwe na Zack Steffen,n’abandi bakinnyi barimo na Laporte,yatangiye neza uyu mukino aho yatsinze ibitego 3-0 mu gice cya mbere.

Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsunzwe na Gundogan,nyuma y’iminota 3gusa Phil Foden ashyiramo icya 2 hanyuma ku munota wa 34,Kevin De Bruyne ashyiramo icya 3.Chelsea FC yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 02 w’inyongera.

Gutsindwa kwa Chelsea gukomeje gutuma Frank Lampard uyitoza ajya mu mazi abira cyane ko mbere y’uyu mwaka w’imikino,nyiri ikipe Roman Abramovic yashoye miliyoni zirenga 200 z’amapawundi mu kugura abakinnyi ariko ntacyo ziri kumara.

Manchester City iri ku mwanya wa 05 n’amanota 29 mu gihe Chelsea yo ikomeje kumanuka bikomeye kuko ubu igeze ku mwanya wa 7 n’amanota 26.

Manchester Cityyatangiye nabi shampiyona y’uyu mwaka,ikomeje kuzamuka aho nta gihindutse ishobora kuzamuka mu myanya ya mbere kuko igiye gukurikizaho Brighton, Crystal Palace, Aston Villa, West Brom, Sheffield United na Burnley