Print

Amarira menshi n’agahinda nibyo byaranze umunsi wishyingurwa rya Frank Rubaduka watangije irushanwa rya Miss Career Africa wapfuye arohamye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 January 2021 Yasuwe: 2987

Nyakwigendera Rubaduka Frank yitabye Imana arohamye mu kiyaga cyo muri Cyohoha ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020 ubwo yari yagiye kugura ibyerekeye n’ubutaka bivugwa ko n’ubundi yarasanzwe ahafite ubutaka atari ubwa mbere yaragiyeyo gusa ubwo yitabaga Imana alaba yarari kumwe n’inshuti ye Alexender Ndamukunda.

Frank Rubaduka niwe watangije irushanwa rya Miss Career Africa yitabye Imana rimaze kuba inshuro ebyiri gusa akaba yarafite imyaka 27 y’amavuko, mugihe yashyinguwe hagiye hatangwa ubuhamya kuri uyu musore muto bivugwa ko yaranafite gahunda yo gushaka umugore.

Mu marira menshi n’agahinda abantu bose barimo n’abavandimwe bafashe ijambo bagiye bavuga ko u Rwanda rubuze umuntu wakamaro warufite ubwenge no gukunda igihugu cye bagendeye mu bikorwa yari yaratangije birimo n’irushanwa rya Miss Career Africa aho byanashimangiwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani Manasseh Gahima wavuze ko nyakwigendera yaranzwe n’ubwitange akaba yanagarutse ku buryo uyu nyakwigendera yahinduye ubuzima bw’ikigo cy’isumbuye cy’amashuri yizeho cya Gahini.

Rubaduka yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Mutarama 2021 mu irimbi rya Kabarore, Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho ababyeyi be batuye.

Mubyo wamenya kuri nyakwigendera Frank Rubaduka

Nyakwigendera Frank Rubaduka yari yaravukiye muri Uganda; umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaza gukurira mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka 3 gusa y’amavuko. Yakuze kandi arerwa na bashiki be, bakuru be na Mukase.

Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘Decide X Show’ cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita ashinga Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni 2 binyuze mu biganiro yakoraga kuri television n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.

Mukuru wa Frank Dr Fidele Rubagumbya ubanza ibumuso


Kwihangana kuri bamwe byari byanze kubera agahinda Rubaduka abasigiye