Print

Cristiano Ronaldo yarenze kuri Pele mu gutsinda ibitego byinshi bizwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 1856

Birazwi ko mu myaka yo hambere hari abakinnyi barimo na Pele bagiye batsinda ibitego mu mikino itari amarushanwa azwi ariyo mpamvu abarirwa ibitego birenga 1000 nk’umukinnyi, gusa mu mikino izwi abarirwa ibitego 757 gusa.

Mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yaraye afashije Juventus gutsinda Udinese ibitego 4-1 birimo 2 yatsinze ku giti cye bituma yuzuza ibitego 758 amaze gutsinda mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Igitego cya mbere,Cristiano Ronaldo umaze gutwara Ballon d’Or 5 yacenze abakinnyi ba Udinese yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umunyezamu atabashije gukuramo.

Ronaldo yahise atanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Juventus cyatsinzwe na Federico Chiesa hanyuma aza gushyiramo icya 3 cyatumye aca agahigo mu gihe Paulo Dybala ariwe watsinze igitego cya kane.

Ronaldo ari hafi gukuraho agahigo ka Josef Bican k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino izwi kuko we yatsinze 759 kuva 1931 kugeza 1955.

Ibi ntabwo bizasaba Ronaldo igihe kinini kuko mu mikino 2 iri imbere irimo uwa AC Milan na Sassuolo muri iki cyumweru ashobora kuzatsinda ibitego.

Ibitego byinshi Ronaldo afite yabitsindiye muri Real Madrid yamuhiriye cyane kuko yayikoreyemo uduhigo umuntu atabara.

Mu myaka 20 Cristiano Ronaldo amaze akina umupira w’amaguru yakiniye amakipe arimo:Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus n’igihugu cye cya Portugal.


Comments

[email protected] 24 February 2021

I really wanted to compose a quick remark so as to say thanks to you for some of the fantastic ideas you are writing at this website. My long internet look up has now been rewarded with reliable know-how to go over with my relatives. I would repeat that many of us site visitors actually are undeniably blessed to be in a great website with many marvellous individuals with useful strategies. I feel extremely happy to have discovered your website and look forward to some more enjoyable minutes reading here. Thank you once more for all the details.