Print

Umugabo yarakaje benshi kubera ibyo yakoreye umukunzi we amubeshya ko agiye kumwambika impeta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 6897

Ubwo uyu mugabo yari apfukamye nk’ugiye kwambika impeta uyu mukunzi we Hannah, bari bamaze imyaka 6 bakundana,uyu mukobwa yuzuye ibyishimo ararira hanyuma uyu mugabo akora mu mufuka aho kumubaza ati “wazambera umugore/,aramubaza ati “wakwemera kwambara aya maherena.”

Uyu mugabo yateye benshi umujinya kuko aho kuzana agasanduku karimo impeta yazanye akarimo amaherena arangije amusaba ko yayamwambika kandi uyu mukobwa yifuzaga impeta.

Uyu mugabo akimara kuzana aka gasanduku kabamo impeta yahise amubwira ati “Ndagukunda cyane,hashize imyaka 6 dukundana.Wakwemera gufata aya maherena?.”

Hannah akimara kubona ibyo uyu mukunzi we amukoreye,yahise avuga ati “nari mbizi”gusa byarangiye uyu mukunzi we ari kwisekera.

Aya mashusho yarebwe n’abarenga miliyoni 1.3 kuri Tik Tok barimo n’abarakaye batuka uyu mugabo wakinishije umutima w’uyu mugore.

Umwe yagize ati “nahita ntandukana nawe.”Undi yagize ati “Ibi ni bibi cyane ku muntu mumaze imyaka 6 mukundana.Wagombaga gushaka urundi rwenya.”

Undi muntu yagize ati “Twahita dutandukana.Ntabwo ibi bishimishije.Igendere aho gukomeza guta umwanya wawe.”