Print

Kayonza: Umugore yafashwe agiye kwiyahura kubera ibitutsi by’umugabo we wamwitaga mubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 2244

Umugore ufite imyaka 22 utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatabawe n’inzego z’umutekano agiye kwiyahura akoresheje igitenge yari yamanitse mu giti nyuma y’aho umugabo we ashinja kumuca inyuma amubwiriye ko ari mubi ndetse yanacuye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagali ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE ko uwo mugore afitanye amakimbirane n’umugabo we w’imyaka 24, amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Yavuze ko uyu mugore avuga ko umugabo we ngo akunda kumusesereza amubwira ko ari umugore mubi akanamukagisha ko azamureka akishakira abandi basa neza.

Ati “ Ejo rero ngo yaraje avuye ahantu ku cyuma gisya akoraho aza aje kurya ibyo aba atanahashye byashatswe n’umugore, atangira kumutuka amubwira nabi ngo asigaye yaracuye anamukangisha ko agiye kwishakira undi mugore ko hanze aha hari abagore beza benshi, anamubaza icyo akora aho mu rugo amusaba kwitahira.”

Nyuma ngo umugore yasigaye mu gahinda kenshi ku kuntu akorera urugo wenyine umugabo yanaza ntamushime ahubwo akamutuka amubwira ko ari mubi cyane ari nayo mpamvu amuca inyuma.

Ati “ Umugore rero niko gushaka kwiyahura ku mugoroba yurira igiti amanika igitenge hejuru ashaka kwimanika, abana bari hafi aho nibwo batabaje abantu maze ingabo z’igihugu zari ziri hafi aho zicunga umutekano n’irondo ry’umwuga baba baratabaye barurira bamukura mu giti.”

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko iki kibazo batari barakigejeje ku baturanyi n’abayobozi yaba ku Isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu. Yavuze ko kuri ubu babaganirije kugira ngo barebe uko bahosha ayo makimbirane.

Ati “ Urebye intandaro umugabo nta nshingano zo guhahira urugo agira, umugore akagerageza gushakisha niwe wishyura inzu babamo akanatunga urugo rurimo n’umwana umwe babyaranye, akanongeraho guhinga noneho umugabo akanataha amubwira nabi ku kuntu ari mubi yacuye.”

Yavuze ko kuri ubu bakibaganiriza ngo barebe niba aya makimbirane bayahosha bakongera ku bana neza bakubaka umuryango mwiza.

Inkuru ya IGIHE