Print

Umugore wari umaze imyaka 3 yarabuze umukunzi yambitswe impeta n’umusaza umurusha imyaka 27 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 5397

Uyu mugore witwa Angie Lucas,yari amaze imyaka 3 nta mukunzi mfite bimutera kwiheba ko atazabona umugabo.

Ariko ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 muri Nyakanga,yagiye gukodesha inzu z’uwitwa Dennis Weisse w’imyaka 67 baje gukundana.

Uyu musaza yabanje kwanga gukodesha inzu uyu mugore kubera ko yatinyaga ko azakoreramo ikirori cyo kwizihiza isabukuru akica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu musaza yaje kwisubiraho amwemerera gukodesha inzu ndetse amutungura ku isabukuru ye amuha umugati n’inzoga ya tequila.

Aba bombi bakomeje kuganira basanga bahuriye ku gukunda indirimbo za Hip Hop na Rock ndetse ngo babonye ko nubwo batanganya imyaka ariko hari byinshi bahuriyeho.

Urukundo rukomeye rwakomeje gukurikiraho kugeza ubwo uyu musaza ukora akazi k’ubushoferi yambika impeta Angie wakoraga akazi ko kurera abana nyuma y’amezi 3 bakundana.

Angie yagize ati “Nari ntangiye gutakaza icyizere ko ntazigera mbona umugabo.Bishobora kumvikana nk’ibidasanzwe ariko Dennis yahinduye ubuzima bwanjye kandi amfata nk’umwamikazi.”

Angie yambitswe impeta n’umugabo urusha imyaka ababyeyi be kuko se afite imyaka 63 mu gihe nyina afite imyaka 59 ndetse umwana mukuru w’uyu mukunzi we afite imyaka 33.

Uyu mugore yabwiye abamunenze ko yashatse umugabo umubyaye ko bakwiriye kubireka kuko icy’ingenzi ari uko umuntu ahura n’umukunda baba bangana cyangwa barutana imyaka.