Print

Umuyobozi wa TV mu Burusiya ari mu mazi abira kubera kwerekana ijambo rya Putin umutwe we ugaragara igice

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 4489

Iyi TV yo muri Kaliningrad yakoze ikosa ryo kwerekana nabi ijambo rya Putin umutwe we wose utagaragara birakaza Kremlin.

Iri jambo rya Putin iyi TV yagaragaje nabi isura ye,ryari iryo gutangira umwaka mushya wa 2021.

Nk’ibisanzwe,Putin ageza ijambo ku Barusiya ryo kubifuriza umwaka mushya habura amasaha make ngo umwaka mushya utangire.

Abatunganya amashusho kuri Kaskad TV bamaze kubona iri kosa bakoze,bahise bahagarika iri jambo barisimbuza umuziki.

Nyiri TV yagize ati “Ikosa ryo kwerekana nabi ubutumwa Vladimir Putin bw’umwaka mushya bwagaragaye nabi kubera n’amakosa ya tekinike yakozwe n’abari bashinzwe gahunda.

Iperereza riracyakorwa.Ababigizemo uruhare barahanwa. Kaskas Media Group isabye imbabazi abakiliya bayo.”

Ubu butumwa bwa Kaskad TV ntibwigeze busaba imbabazi Putin cyangwa ngo butangaze ibihano by’abari babishinzwe.