Print

Ingabo z’u Burundi n’umutwe w’insoresore w’Imbonerakure barashinjwa kwinjirira igihugu cya Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2021 Yasuwe: 1682

Ni muri raporo nshya y’Akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, yagiye hanze tariki ya 23 Ukuboza 2020, ku rupapuro rwa 20, ivuga ko itsinda ry’ingabo n’abasore begamiye kuri uyu mutwe wegamiye ku butegetsi bw’u Burundi, binjiye muri Teritwari za Fizi na Uvira hagati y’Ugushyingo 2019 na Kamena 2020.

Kwinjirira iki gihugu kw’izi ngabo, izi mpuguke zivuga ko byagaragajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, mu ibaruwa yandikiye Komanda w’Urwego rwa gisirikare ruhuriweho rushinzwe kurinda imbibi z’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (EJVM), tariki ya 22 Mata 2020.

Muri iyo baruwa, uyu Mugaba Mukuru yamenyesheje Komanda wa EJMV ko ingabo z’u Burundi zinjiriye RDC zinyuze mu nzira zo ku butaka no mu mazi, inshuro eshatu hagati ya tariki ya 13 na 15 Mata 2020 muri Teritwari ya Fizi na Uvira ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yo kwinjira kw’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure ku butaka bwa RDC, izi mpuguke zivuga ko zahayamirijwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, MONUSCO, abadipolomate, amatangazo y’igisirikare cya RDC na bamwe mu basirikare b’u Burundi n’Imbonerakure binjiye ku butaka bw’iki gihugu.

Izi mpuguke zivuga ko zandikiye Guverinoma y’u Burundi ibaruwa, ziyisaba kugira icyo ivuga ku makuru y’uko ingabo zayo n’Imbonerakure zijya ku butaka bwa RDC, irabihakana, ivuga ko yakohereza ingabo mu mahanga ari uko ibisabwe n’imiryango ibifitiye ububasha nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Guverinoma y’u Burundi yasubije izi mpuguke ko ingabo z’u Burundi zitajya zirenga imbibi, mu rwego rwo kubaha ubusugire bw’ibihugu by’amahanga.

Ku rundi ruhande, izi mpuguke zivuga ko zandikiye Guverinoma ya RDC ziyisaba ibisubizo kuri aya makuru y’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure, ntiyasubiza.

Hari amakuru avuga ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hakorera imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, rimwe na rimwe ivayo ikajya guhungabanya umutekano w’iki gihugu. Imiryango ishinja izi ngabo kujya muri iyi ntara y’igihugu gituranyi, ivuga ko ziba zagiye kuzirwanyirizayo.


Comments

Kumiro 5 January 2021

Mwagiye muba abanyamwuga koko? Iyo rapport se ivuga ingabo zu Burundi gusa?