Print

Gasabo: Abajura bitwaje imipanga bateye I Rugende 5 muri bo barafatwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2021 Yasuwe: 2714

Aba bajura bateye mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere batangira gusahura amabutiki,bamena ibintu ariko abashinzwe umutekano baza kubakoma mu nkokora ndetse bafatamo 5.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo,Nsabimana Desire,yabwiye Umuryango ko aba bajura nta buzima bw’abantu batwaye ariko hafashwe abantu 5.

Yagize ati “Ayo makuru niyo byarabaye ndetse batanu muri bo barafashwe.Nta buzima bw’abantu batwaye,nta n’uwo bakomerekeje.Ibindi biracyakurikiranwa n’inzego zibishinjwe.”

Gitifu Nsabimana yavuze ko umubare w’aba bajura utaramenyekana ariko basabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano,gutanga amakuru hakiri kare no kumenya umuntu wese ugenda mu masibo yabo batazi.

Umuryango wagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo tumenye amakuru yimbitse kuri iki gitero ariko atubwira ko agiye gushaka aya makuru araduha arambuye.