Print

Ibihe bibi Imbere:Amasosiyete akomeye y’imiti yashoboye gukora imiti yakiriwe neza mu kurwanya Covid-19 yavuze ko nta nkingo afitiye Afurika

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2021 Yasuwe: 4802

Amasosiyete akomeye y’imiti yashoboye gukora imiti yakiriwe neza mu kurwanya icyorezo cya coronavirus avuga ko kuri ubu nta rukingo bafite rwo kohereza ku mugabane wa Afurika.

Moderna na AstraZeneca, bibiri muri ibyo bigo bikomeye, byavuze ko nta rukingo na rumwe bafite rwo guhita bohereza muri Afurika aho virusi yahitanye abantu barenga 70.000 n’abanduye bagera kuri miliyoni 3. Imicungire ya coronavirus ku mugabane wa Afurika igaragara ko yitondewe cyane ku Isi hose n’ubwo muri Afurika y’Epfo umibare w’abanduye ari umwe mu mibibi ku isi.

Ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Bloomberg ivuga ko perezidansi ya Afurika y’Epfo yizera ko Afurika igomba kunyura mu bihe bitoroshye kugira ngo tumenye umubare munini w’amafaranga akenewe ku baturage barenga miliyari 1.3. Inshingano zikaba zikomeye cyane kuri Afurika y’Epfo ifite ubukungu bwa kabiri bunini ku mugabane wa Afurika.

Mu mpera z’icyumweru cy’ibirori by’umwaka mushya, perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, yashyize ahagaragara itangazo avuga ko “bakora cyane muri Afurika y’Epfo no ku mugabane wa Afurika mu kurinda abaturage Covid-19” .

Iri tangazo ryise kandi igiciro cy’urukingo rwa Pfizer, ikindi gihangange mu bya farumasi, “kibuza”. Pfizer yashubije ko yiyemeje “kugeza ku buryo bungana inkingo za Covid-19… ku bihugu bikennye n’ibiri hagati y’ubukungu buciriritse ku giciro kidaharanira inyungu”.

Pfizer hamwe n’isosiyete yo mu Budage BioNTech bombi biyemeje kugeza ku bakozi b’ubuzima bo muri Afurika inkingo zigera kuri miliyoni 50 mu mpera za 2021. Hagati aho, AstraZeneca irashaka ko AU yatangira imishyikirano na Serum Institute of India Ltd, ikaba ari yo sosiyeti irimo gukora urukingo mu izina rya AstraZeneca.

Afurika y’Epfo niyo yagiye ikorerwamo igeragezwa ry’inkingo enye zitandukanye, harimo na AstraZeneca. Nyamara, ubu igihugu kigiye kubona inkingo zizaba zihagije ku 10% gusa by’abaturage bayo miliyoni 60. Mu byumweru bike bishize, guverinoma ya Ramaphosa yagiye inengwa cyane bitewe no kubura inkingo.

Afurika y’Epfo irizera kuzagirana amasezerano na Johnson & Johnson mu kubona inkingo zihendutse ku gihugu ndetse no muri Afurika. Muri iki gihe Johnson & Johnson barimo gukora igeragezwa muri Afurika y’Epfo, bizeye gufungura uruganda rukora miliyoni 300 z’inkingo ku mwaka.

Icyiciro cy’inkingo Afurika y’Epfo yizeye kuzabona kizaza binyuze muri gahunda ya COVAX, gahunda y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igamije guharanira ko habaho ikwirakwizwa ry’inkingo mu guhangana n’amarushanwa ku isi.

Ibihugu byinshi bya Afurika bizabona inkingo binyuze muri ubwo buryo bwo gutabara ariko haracyari ikibazo cyo kubura imyiteguro mu bihugu byinshi kugirango byuzuze izo mbaraga. Mu mezi ari imbere, urugamba rw’inkingo bigaragara ko ruzaba umusaruro ukabije w’ubusumbane ku isi.