Print

Ndayisabye Jean Paul yagaragaje agahinda gakomeye atewe n’incuke n’abana biga mu mashuri abanza mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame[IBARUWA]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2021 Yasuwe: 3262

Yagize ati: “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n’igihe gishize aba bana bigaga amashuri y’incuke hamwe n’abigaga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bamaze batiga kandi bikaba bigaragara ko igihe cyabo cyo gusubira ku ishuri kitazwi, n’ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 yari yahaye inshingano Minisiteri y’Uburezi kugira ngo igene uko amashuri yasubukurwa, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Ndayisabye yavuze ko nk’uko iyi Nama y’Abaminisitiri yari yabyemeje, hari amashuri yafunguwe mu byiciro bitandukanye, ariko agaragaza ko kuba aba bana b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bakiri mu ngo iwabo, ari ikibazo, aho we abigereranya n’ubusumbane.

Yasobanuye ko impamvu ari ubusumbane, ari uko hari aba bana bari muri ibi byiciro basubukuye amasomo, kubera ko amashuri bigamo akoresha intenganyanyigisho mpuzamahanga, ati: “Bikaba biteye urujijo rukomeye kuko n’uburyo byakozwemo bishobora gutuma buri wese yibaza impamvu ubwo busumbane hagati y’abana b’Abanyarwanda bwakomeza gutyo, hanyuma bugahabwa intebe.”

Ndayisabye yavuze ko kandi usibye n’amashuri agendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga, afite amakuru y’andi mashuri ari muri ibi byiciro yagiye asubukura amasomo, ati: “bisa nk’aho akingiwe ikibaba n’abandi bantu batapfa kumenyekana ku buryo bworoshye.”

Ku musozo w’ibaruwa, Ndayisabye yavuze ko hari ingaruka aba bana bahuye nazo mu gihe cy’amezi 10 bamaze badasubira ku ishuri. Aboneraho gusaba Umukuru w’Igihugu, ati: “Mudufashe mu bushishozi bwanyu musanganwe, ntihakomeze kubaho gukererwa gusubiza abana mu mashuri, ahubwo tunoze ingamba zo kwirinda icyorezo mu mashuri…”

Ikibazo nk’icya Ndayisabye kandi cyakomeje kwibazwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, kizamuwe n’umunyamakuru Manirakiza Théogène n’umwarimu Karangwa Sewase, bifashishije urubuga rwa Twitter.

Manirakiza Theogene mu butumwa yanditse, abumenyesha (tag) Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) na Minisiteri y’Ubuzima. yagize ati:

Ubu abana biga Nursery (ay’incuke) kugera muri P3 (atatu ya mbere mu mashuri abanza) ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda! Mbese nk’umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio (radiyo) kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19!

Karangwa Sewase we yanditse ubutumwa bugira buti: “Kuri Mineduc, murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n’ay’incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo, abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.”

Umuyobozi w’agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yasubije uyu mwarimu ko iki kigo na MINEDUC biri kwiga ku buryo amasomo yo muri ibi byiciro yasubukurwa bidatinze. Ati: “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”


Comments

Frank 5 January 2021

Erega, ntawe ubarenganya kuko ibi si mwe mwabikoze. Nimutubwire ko guhemba abarimu batakoze bihenze,ariko se,umusaruro w’imyigishirize nk’iyi uraturuka he? Ubu nta bana bigaga mu turere dutandukanye n’utwo batahamo? Harya bo ubu bari mu ishuri? Nyamara ayo mafaranga yose mwangiza, mushyize hamwe mukakira ibitekerezo bitandukanye, hari aho yatangwa menshi ariko ibintu bikajya mu buryo, ubuzima bugakomeza. Ubuzima ni cyo cya mbere,ibindi biza nyuma. Tureke amarangamutima. Ubu se ko inzira zafunzwe, ni bangahe bari guca iz’ibinani ngo bajye aho batemerewe kujya? Nyamara amamodoka y’abantu batagakwiye kuba banabishyigikiye,ararenga akabagarura cg andi akabambutsa imbibi zitemewe


Frank 5 January 2021

Yewe, niba atabira kumenyekana nabishakire ahandi,naho ubwo bwenge bwo ntabwo mbona rwose. Ubu se abanyarwanda bahangayitse gutya basetse? Nibura se yabanje no kwegera abarimo bitwa ko biga ngo amenye inzitizi bafite? Gusa icyo nkeka yakabaye anashyira ahagaragara,navuge ko afite ishuri ritabonye abanyeshuri akaba agwa mu bihombo.
Ariko kandi anibuke ko abarereraga mu ishuri rye batagifite ubuahobozi nk’uko babuhoranye. Ko ntaho mbona yitanze se kubarihira nibura igihembwe?
Ubu umuntu wese aribaza ejo hazaza uko hazaba hameze,abantu ubushobozi bwo kurya bwababereye ikibazo,na we ngo aratabariza abana b’incuke.

Arasekeje cyokora


Mugisha 5 January 2021

Birababaje kubona umuntu mukuru gutya avuga ko kureka abana bato batiga, abakuru bazi gutandukanya ibintu bo biga ngo ni ubusumbane, ubuse yakwishimira ko ibyo bitambambuga bijya kw’ishuli bikicwa na Covid-19? ubu se asanga batahanye Covid bakayimwanduza agapfa yazishimira ko biga neza ari ikuzimu. Mujye mureka guteta ku buzima!ubuzima buruta kure amashuri, kuko n’umunyarwand yaravuze ngo:"Akamuga karuta agaturo".