Print

"Gahunda ubu ni Guma mu mugi, Guma mu karere" - CP Kabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2021 Yasuwe: 1630

Mu kiganiro yagiranye na RBA,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko gahunda iharimu mujyi ari “Guma mu mujyi naho mu turere ni guma mu turere.”

Yakomeje ati “Mu ntara y’Amajyaruguru ni Guma Rulindo,Guma Gakenke,Guma Musanze,Guma Burera na Guma Gicumbi.Abaturage batuye muri iyo ntara n’utwo turere bagomba kumva ko aricyo basabwa kandi bakabyubahiriza kugira ngo twirinda kino cyorezo.”

CP John Bosco yazengurutse intara zose z’igihugu avuga akarere akanasaba abaturage kukagumamo kugeza aturangije twose uko ari 30.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere n’utundi no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali gusa hari bamwe batangiye kwica iri bwiriza gusa CP John Bosco Kabera yabahaye ubutumwa.

Yagize ati “Uko abaturage bitwaye ntabwo bitunguranye kuko tubimazemo igihe, igikorwa ni uko inzego zijya hamwe zigakemura ibi bibazo, abantu banyura mu nzira zitemewe ibyo dusanzwe tubibona, ariko bamenye ko nibacika Polisi sinzi ko bazacika COVID-19.

Ikigamijwe ni uko ibyo abantu bose bakora babikora binyuze mu nzira z’umucyo, bumvira amabwiriza n’inzego zigomba kuyashyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko abo bashaka kuva mu turere bajya mu tundi, hari inzego zibishinzwe zibatega amatwi ufite impamvu yumvikana akoroherezwa kugenda.

Ati: “Impamvu mubona abapolisi hirya no hino ndetse harimo n’abapolisi bakuru ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu ndetse abagomba koroherezwa boroherezwe, ibyo rero birakorwa kandi tugakorana n’inzego zibishinzwe”.

CP John Bosco Kabera arasaba abaturage kumva ko kuba hari ingamba zafashwe, byatewe no kuba hari icyorezo, atari urwego uru n’uru rwabiteye.


Comments

Kabuga 5 January 2021

Ntabwo yavuze uturere30 aha muramubeahyeye, yavuze uturere27 numujyi wa Kigali!!
Mureke Leta yinjize inoti muri corona rero