Print

Mauricio Pochettino yaciye amarenga ku bivugwa ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2021 Yasuwe: 1590

Mauricio Pochettino wahawe akazi ko kuba umutoza mushya wa PSG mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza yabwiye abanyamakuru ko Lionel Messi ari mu bakinnyi beza PSG yaha ikaze.

Nubwo Poch afite Neymar na Kylian Mbappe ndetse na Angel Di Maria,biravugwa ko PSG ishaka kumwongereraho na Lionel Messi ubundi akegukana UEFA Champions League nta kabuza.

Yabwiye abanyamakuru ati “Dushyire ku ruhande ibihuha.Abakinnyi beza bahawe ikaze muri PSG.Pap Noheli yangiriye Ubuntu.Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Nasser [Al-Khelaifi] n’umuyobozi w’imikino Leonardo bangiriye icyizere bakangarura muri iyi kipe nkuru.

Iyi n’imwe mu makipe akomeye cyane ku isi,niba atari n’iya mbere.Kubamo ibihuha n’ibintu byumvikana.Twahageze tugomba kubishyira ku ruhande.”

Ubwo yabazwaga nib anta gitutu yumva afite, Pochettino yagize ati: “PSG n’ikipe ikomeye ku isi,biragoye ko wayigereranya na Tottenham kuko n’amakipe atandukanye.Nagize ibihe byiza cyane I London.Ndajwe ishinga no gutsinda umukino w’ejo.

Aha mpafite abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi kandi niteguye guha ikaze abandi.”

Messi uvugwa muri PSG,azarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka ariyo mpamvu ari kwifuzwa n’amakipe menshi.

Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy’akataraboneka.

Pochettino yasimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg ariko yaratakarijwe icyizere.

Umukino wa mbere wa Pochettino azasura Sainte Etienne muri Ligue 1 kuri uyu wa Gatatu saa yine z’ijoro.