Print

Min. Busingye yahishuye ko guma mu rugo tuyikozaho imitwe y’intoki

Yanditwe na: Martin Munezero 5 January 2021 Yasuwe: 1734

Busingye ati “Umwaka mushya muhire. 2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! *Imaze kudutwara 105, 1/2 muribo guhera Dec 2020. *Abarembye si bake. *Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murunva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake, plizz.”

Min. Busingye aragendera ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yemeje ikanashyiraho ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, bemeza ko ingendo hagati y’uturere zahagarikwa kugira ngo harebwe uko imibare y’abandura COVID-19 yagabanuka.

Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

b. Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

c. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzimz cyangwa izindi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

d. Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

Izi ngamba ziratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Hari hashize iminsi hari ukwiyongera k’ubwandu n’impfu bitewe n’iki cyorezo ku buryo bugaragara.


Comments

kamana 6 January 2021

Ariko Corona bayigize igikangisho? Tanzania na Burundi ntiduturanye? ntibarimo gukora? ubu c hamaze gupfa bangahe, championat y’umupira w’amaguru kwikinwa ko nta mukinnyi waho turumva warwaye covid?