Print

Diamond na Tanasha bagaragarije abakunzi babo ko iby’urwango bari bafitanye babishyinguranye na 2020[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 January 2021 Yasuwe: 3764

Nyuma yuko Tanasha Donna yerekanye uru rutonde rw’izi ndirimbo 10 z’abanyafurika zakunzwe ku rubuga rwa YouTube yashimiye Diamond Platnumz wamufashije mu ndirimbo Gere bigatuma iza no kuri uyu mwanya wa 7 w’uru rutonde. Tanasha Donna yakoresheje amagambo akurikira :

Ndashimye cyane!!Gere yanjye na Papa Naseeb Junior yabikoze iza mu ndirimbo zo muri Afurika zarebwe cyane kuri Youtube mu mwaka wa 2020,Ndashimira Diamond Platnumz kunyizereramo no gufatanya nanjye mu ndirimbo irenze nk’iyi ndetse nkashimira n’abaterankunga babigizemo uruhare mukomeze munyizereremo.Ikaze 2021 nziza Imana n’ibishaka....inzozi zirakomeje.

Nyuma yuko Tanasha ashimiye Diamond Platnumz ku bwo kumufasha mu ndirimbo Gere, Diamond nawe yamweretse ko amuzirikana maze aramusubiza anazirikana ko amubereye Mama w’umwana we.

Kenshi usanga abantu iyo batandukanye batongera kuvugana ndetse bagasa nk’abanzi nyamara Diamond Platnumz yerekanye itandukaniro. Iki akaba ari igikorwa Diamond Platnumz yagiye akomeza gushimirwa n’abantu bamukurikirana kuri instagram ye.