Print

RURA yatangaje igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2021 Yasuwe: 2149

RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi (essence) cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 976 kigera kuri 987 kuri Litiro, kikaba kiyongeyeho amafaranga 11.

Ku bijyanye na Mazutu,igiciro cyavuye ku mafaranga 923 kigera ku mafaranga 962 FRW.

Ubuyobozi bwa RURA bushimangira ko iryo hinduka ry’ibiciro rishingiye ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nibyo bigena ibiciro by’ingendo ariyo mpamvu iyo bizamutse n’amafaranga y’ingendo azamuka gusa ubushize ntabwo RURA yazamuye ibiciro nkuko benshi babitekerezaga.

Kuwa 14 Ukuboza 2020,Inama y’abaminisitiri yemeje ko Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma y’aho icyorezo cyari cyongeye kwiyongera.

Nyuma y’iryo tangazo,Abanyarwanda benshi bahise bagira impungenge ko ibiciro by’ingendo bizongera kuzamuka nkuko byagenze mu minsi yashize bikarikoroza ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Leta yicaranye n’abatwara abagenzi bakabigabanya.

Mu butumwa RURA yanyujije ku rubuga rw’ayo rwa Twitter kuwa 15/12/2020,yagize iti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020, RURA iributsa Abaturarwanda bose ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibiciro by’ingendo ntibyahindutse. Leta izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.”