Print

Impamba ya mpaga yafashije AS Kigali kwerekeza mu cyiciro kibanziriza kwinjira mu matsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2021 Yasuwe: 1982

Ikipe ya As Kigali ikaba ikomeje muri round ya 3 ibanziriza amatsinda aho izatombola mu zamanutse zivuye muri CAF Champions League nyuma y’aho itsinzwe ibitego 3-1 na KCCA bituma amakipe yombi anganya ibitego 3-3 ariko AS Kigali yakomeje kubera itegeko ry’igitego cyo hanze.

AS Kigali yatinze kwinjira mu mukino bituma ihita yinjizwa igitego mu masegonda 10” ya mbere y’umukino na KCCA, cyatsinzwe na Bryan Aheebwa waje no kubongeramo ikindi ku munota wa 36’ w’umukino.

AS Kigali yarangije igice cya mbere imaze kwinjizwa ibitego 2-0 bityo amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ibitego 2-2 mu mikino yombi,kuko umukino ubanza AS Kigali yandikiwe ibitego 2-0 kubera mpaga yateye iturutse ko KCCA yabuze abakinnyi kubera Covid-19.

Ku munota wa 57: AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Ramadhan Moussa yakoreye kuri Aboubakar Lawal. Iyi penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri bifasha AS Kigali kugaruka mu mukino.

Ku munota wa 74 w’umukino,KCCA yabonye igitego cya 3 nacyo cyatsinzwe na Bryan Aheebwa wahise agira ibitego bitatu muri uyu mukino.

Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-1 bya KCCA, Umusifuzi wa Kane yongeraho iminota itatu,yari igiye guhira KCCA ariko Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali ababera ibamba.

ASKigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi birenga 300 FRW bakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z’uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Mu ijonjora ribanza ry’uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.


Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga