Print

Gucci Mane yahaye impano ihenze umugore we waherukaga kumuha akayabo amushimira ko azi gutera akabariro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 January 2021 Yasuwe: 2948

Uyu mugore nawe akaba yaherukaga guha umugabo we Gucci Mane impano y’amafaranga arenga miliyoni 2,5 z’amadorali amushimira ko yitwara neza mu buriri mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Amakuru yo kuba bibarutse yatangajwe n’uyu muraperi wo muri Atlanta ho mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahamya ko yibarutse umuhungu kandi umwana na nyina bameze neza.

Icyatunguye abenshi mu bakunzi b’iyi couple ni akayabo k’amafaranga uyu mugabo yahaye umugore nk’impano yuko yamubyariye umuhungu.

Uyu mugore yatangaje ko umugabo we yamuhaye impano kubera ko yibarutse neza Yagize ati“Umugabo wanjye yampaye $ 1M anshimira ko nabyaye neza”.

Aba bombi guhana impano y’amafaranga menshi ni ibintu bisanzwe kuri bo kuko umwaka ushize uyu mugore nawe yari yashimiye Gucci, avugako ari umugabo mwiza mu buriri maze nawe amuha impano ya miliyoni 2.5 z’amadolari ku munsi wa Noheli.