Print

Umukozi w’Imana ukize cyane kurusha abandi muri Afurika yahamagaye abamarayika baza mu rusengero atumira abanyamakuru barafotora[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 January 2021 Yasuwe: 8792

Bushiri mukigereranyo cyakozwe muri 2020 byagaragaye ko abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 150 z’amadorali arenga miliyali 155 mu mafaranga y’u Rwanda.

Bushiri azwiho gusengera abafite indwara bagakira

Yatangije idini rya gikirisitu Enlightened Christian Gathering. Iri dini rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Pretoria, South Africa, rikagira amashami mu bihugu bitandukanye ku Isi, insengero ze zose zirakubita zikuzubura kuburyo no kumbugankoranyambaga akoresha amaze kugira abamukurikirana barenga za miliyoni.

Pasteri Bushiri afite kompanyi y’ishoramari ‘Shepherd Bushiri Investments Ltd’ ikorera ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ ubwikorezi bwo mu ndege i Sandton hafi y’umurwamukuru Johannesburg muri Afurika y’epfo.

Agenda mu modoka zihenze gusa

Bushiri yakuriye ahitwa Mzuzu mu majyaruguru ya Malawi. Nyina yamwise Shepherd kubera ibibazo yarimo ubwo yabyaraga uyu mwana, yamwise Shepherd mu rwego rwo kugaragaza ko yishingikirije ku Mana nubwo ari mu bibabazo.

Mu bwana bwe Bushiri yahuye n’ibibazo bituma yiyemeza kuba imbere y’Imana cyane, ubu asigaye azenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza, ahanura ndetse asengera abarwayi bagakira, abandi bakabona umugisha w’amafaranga mu buryo bw’igitangaza.

Imwe mu mpano y’imodoka yahaye umugore we ku munsi we w’amavuko

Muri Kanama 2018, yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro mu masengesho yo gusengera Afurika y’Epfo ngo ibone ubumwe n’ubwiyunge yabereye kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa Johannesburg. Aya masengesho yanitabiriwe na Visi Peresida David Mabuza.

Shepherd Bushiri yatangiye gushaka ifaranga akiri muto ahereye ku mafaranga yagurijwe na se. Aya mafaranga yayashoye mu buhinzi biramuhira uyu munsi ni umwe mu baherwe b’Abapasiteri mu Isi.

Arubashywe cyane kuburyo n’abo kukibuga cy’indege bamupfukamira

Iyo agiye gusenga Bushiri aherekezwa n’imodoka zimucungira umutekano, imbere y’ urusengero hacururizwa imipira iriho amafoto y’uyu muhanuzi. Idini rye rifite abayoboke barenga miliyoni 6. Abantu barenga 1000 buri cyumweru baba bategereje kumva ubuhanuzi bwa Bushiri.

Igihe kimwe ubwo bari mu iteraniro yarasenze abamalayika baza mu rusengero camera zibafata amashusho n’amafoto.

Muri 2018, yabwiye abanyamakuru ko ari ibisanzwe ko umuntu uteye imbere muri Afurika bifatwa nabi.

Yagize ati“Murabizi muri Afurika iyo umuntu ateye imbere bifatwa nabi, ariko ugasanga twiteguye gukomera amashyi abanyamahanga bateye imbere. Gutera imbere k’ umusore nkanjye muri Afurika byakagombye kubera urugero abandi”.

Agenda mu ndege ze bwite


Aho agiye hose aba afite ikipe nini yabagomba kumwakira


Insengero ze zihora zuzuye


Aha akurikiranye kuri camera uko amateraniro ari kugenda


Hamwe n’umugore we