Print

Agasembuye kenshi katumye umugore ahanuka mu bwato agwa mu Nyanja [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2021 Yasuwe: 3609

Amashusho y’uyu mugore wari wahembutse yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abayafashe batigeze bavuga amazina ye.

Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n’akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.

Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y’amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

Uwashyize aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yanditseho ati “Uyu mugore yanyoye inzoga nyinshi cyane bituma ananirwa kugira guhagarara.

Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.”

Aya mashusho yagaragaje ko uyu mugore ntacyo yabaye gusa akwiriye kubera urugero benshi bakunda kunywa agasembuye bakarenza urugero.Tunywe mu rugero.