Print

Amavubi yaguye miswi na Congo Brazzaville mu mukino wo gutegura CHAN2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2021 Yasuwe: 1679

Ikipe ya Congo Brazzaville niyo yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Bersyl Obassi ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo gusiga ba myugariro b’u Rwanda.

Ku munota wa 18, Tuyisenge Jacques yakiniwe nabi na Ondongo Tulfin bivamo coup franc yatewe na Manishimwe Djabel, umupira ushyizweho umutwe na Mutsinzi ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 27 nibwo Bersyl Obassi yatsinze igitego cya kabiri cya Congo Brazzaville nyuma y’aho Kwizera Olivier ananiwe gukomeza umupira wahinduwe na Prince wari uherejwe neza na Archange.

Ku munota wa 29,Amavubi yabonye igitego cya mbere abifashijwemo na Twizeyimana Martin Fabrice,ku mupira yateye n’umutwe nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu ukamusanga ahagaze neza ahagana ku murongo. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Usengimana Faustin, Byiringiro Lague na Ruboneka Jean Bosco binjiye mu kibuga basimbuye Manzi Thierry, Iyabivuze Osee na Niyonzima Olivier ’Seif’.Nyuma y’aho Usengimana Faustin, Byiringiro Lague na Ruboneka Jean Bosco basimbuye Manzi Thierry, Iyabivuze Osee na Niyonzima Olivier ’Seif’. Twizerimana Onesme yasimbuye Tuyisenge Jacques.

Ku munota wa 87, Amavubi yishyuriwe na Mico Justin ku mupira wakubise umutambiko w’izamu nyuma yo guterwa na Iradukunda Bertrand ukamusanga aho yari ahagaze.

Umukino wa kabiri uzahuza ibihugu byombi, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021,kuri Stade Amahoro nk’ibisanzwe.

FERWAFA na MINISPORTS nibo bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu Amavubi kwitegura neza iyi mikino ya CHAN iztangira kuya 16 Mutarama 2020.

Ibi bikaba bikozwe nyuma yaho ikipe ya Mashami Vincent yari imaze umwaka wose nta mukino wa gicuti bakinnye ndetse no kuba shampiyona yarahagaze abakinnyi badaheruka guhatana.

Congo Brazzaville iri kumwe na RDC,Libya na Niger mu itsinda B aho ishaka kureba ko yagera kure.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

Iyi CHAN 2020 yakomwe mu nkokora na Covid-19 yagombaga kubera muri Ethiopia, ariko iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 90 kinanirwa gutegura neza, CAF ihitamo kwihera amahirwe igihugu cya Cameroon kizanakira CAN ya 2021.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AMAVUBI

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

Hagati: Niyonzima Olivier ’Seif’, Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osee na Tuyisenge Jacques (c).

CONGO BRAZZAVILLE:

Massa Chansel
Magnokele Dimitri (c)
Nsenda Francis
Ondongo Tulfin
Mounoza Prince
Massanga Chandrel
Langa Bercy
Ngouenimba Gautrand
Bintsouka Archange
Obassi Bersyl