Print

Umunyamakuru Umuhire Valentin wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2021 Yasuwe: 3690

Iyi nkuru y’incamugongo ku muryango we, inshuti, n’umuryango mugari w’abanyamakuru muri rusange yamenyekanye mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021.

Uyu mugabo yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Value News cyandikiraga kuri Internet aho yabifatanyaga no gukora izindi nkuru zirimo n’ikiganiro urubuga rw’Itangazamakuru.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryasohoye itangazo rigira riti "Tubabajwe n’urupfu rwa mugenzi wacu Umuhire Valentin wazize indwara.

Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze, impamyabigwi, abo bakoranye mu bitangazamakuru byinshi, n’abamuzi muri rusange.

Imana imuhe iruhuko ridashira.RIP"

Umuhire Valentin yamenyekanye avuga amakuru kuri Radio Rwanda, TV10 na Radio 10, yanakoraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Radio Isangano y’i Karongi, Radio Huguka y’i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y’i Musanze. Yari anafite ikinyamakuru cyandika kuri internet kitwa Value News.

Ikinyamakuru Umuryango Cyihanganishije inshuti n’umuryango wa Umuhire Valentin.