Print

Umuhungu wa Zari yatangarije ku karubanda ko aryamana n’abo bahuje igitsina gusa maze yibasirwa bikomeye n’Abagande mugihe Mama we yamushyigikiye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2021 Yasuwe: 7705

Uyu muhungu wa Kabiri Zarinah Hassan yabyaranye n’umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda Ivan Ssemwanga, gutangaza ko ari umutinganyi byatumye abagande bamwibasira cyane ku mbuga nkoranymbaga.

Zari ubwo yasubizaga abamubazaga impamvu ashyigikiye umuhungu we, yahamije ko ari uburenganzira bwe kuba umwana yakwihitiramo icyo ashaka kuba cyo, ariko yongeraho ko ibi uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo guca intege abakobwa n’abagore birirwa bamwoherereza amafoto bambaye ubusa ku
mbuga nkoranyambaga uyu mwana akoresha.

Zari ati ” Mubyukuri afite umukobwa bakundana, gusa ibi yabitangaje kubera kurambirwa abakobwa bamwoherereza amafoto muri DM bambaye ubusa,abandi bamwaka amadorali, icyamubereye cyiza ni ugutangaza ko ari umu gay, ni mu mureke mumuveho ni uburenganzira bwe.”

Ku wa Gatanu mu ijoro nibwo uyu muhungu Raphael Junior yagiye Live ku mbuga nkoranyamba akoresha maze asubiza ibibazo byose abamukurikirana bamwibazagaho ari naho yatangarije ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite atangaza ko ari umutinganyi.

Raphael ni umwana wa kabiri wa Zari, mu bana batatu yabyaranye n’umukire witabye Imana w’umugande babyaranye abana batatu, ubu Zari afite abana batanu harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, Zari aba muri Afurika y’epfo ari naho abana n’aba bana bose.