Print

Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa burimo inyuro AS Kigali nyuma yo kubona itike yo kujya mu cyiciro kibanziriza kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2021 Yasuwe: 2280

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

Nyuma y’uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19. Ibi Munyakazi Sadate yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,

Ati “Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y’Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi”.

AS Kigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi birenga 300 FRW bakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z’uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Mu ijonjora ribanza ry’uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.


Comments

fabu 9 January 2021

Ijambo " inyuro"ntago narisobanukiwe mukinyarwanda!


Teles Yoni 8 January 2021

Kuba ureba ukabona ko ntawe ukikwibuka hanyuma ukohereza ubutumwa bupfobya ibyo abandi bagezeho ngo ni ukugirango wongere uvugwe!? Birababaje.Ubundi utwo dukoryo tugirwa na Rukokoma cg Jose Morinho wongeyeho Duterte wa Phillipine washaka ntiwibagirwe Muhamud Ahmednejad.Sadate rero nawe amaze kuba umu star mu kubura icyo utuka inka uti.