Print

Major General Mubaraka Muganga yasubije abashinja APR FC uruhare mu ikumirwa ry’abanyamahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2021 Yasuwe: 1814

Ibi yabitangaje uyu munsi mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kumurika komite nshya ya APR FC aho nawe yagizwe umuyobozi mukuru nyamara yari amaze imyaka 15 ari Visi Perezida.

Uyu muyobozi mukuru wa APR FC yagize ati “APR FC nta na rimwe twigeze tubuza andi makipe gukinisha abanyamahanga cyane ko ibyo bigenwa na FERWAFA.

Icyerekezo cya APR FC ni uko tuzakomeza kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda, icyerekezo twihaye guhera muri 2006 kandi kugihindura si ibya vuba aha."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego ya APR FC ari ugukomeza kuzamura abana b’abanyarwanda ndetse no gutegurira ikipe y’igihugu ahazaza heza.

Ati “Nk’uko imwe mu ntego za APR FC ibigena, tuzakomeza guha amahirwe abasore b’ abanyarwanda kugaragaza impano zabo, cyane ko nabo bashoboye. Binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru abana b’ingimbi (APR Academy) batoranyijwe bazakomeza gutozwa uko bikwiye biyerekane. Tuzarambagiza abeza mu beza tugamije gutegurira Amavubi aho batoranya abazahesha u Rwanda rwacu ishema.

Mu marushanwa y’umupira w’amaguru, ndasezeranya ko mfatanyije na bagenzi bange n’abakunzi ba APR FC, tuzakomeza ingamba zituma twesa imihigo mu gihugu, mu karere no ku ruhando nyafurika duharanira intsinzi.”

APR FC yabonye abayobozi bashya barimo:

Umuyobozi: Major General MK Mubarakh
Umuyobozi wungirije: Brigadier General Filmen Bayingana
Umunyamabanga mukuru: Bwana Masabo Michel
Umubitsi: Lt Col Emmanuel Rutebuka
Team Manager: Muzamumenyeshwa vuba.


Comments

Kaka 8 January 2021

Ariko turasaba uwo mu generali kujya yirinda gutanga ingero Kuri rayon sport niba umukinnyi wayo yaragiye gufata ibiryo Ku kagari yaramaze, amenye ko Apr itunzwe n’imisoro yacu birirwa bakiniramo basesagura frw ntanaho bagera, nabo babaye badasabiriza muri budget y’Igihugu naba ndeba ibyabo, muri make rero jenerali we turakwiyamye.


Kaka 8 January 2021

Ariko turasaba uwo mu generali kujya yirinda gutanga ingero Kuri rayon sport niba umukinnyi wayo yaragiye gufata ibiryo Ku kagari yaramaze, amenye ko Apr itunzwe n’imisoro yacu birirwa bakiniramo basesagura frw ntanaho bagera, nabo babaye badasabiriza muri budget y’Igihugu naba ndeba ibyabo, muri make rero jenerali we turakwiyamye.