Print

Donald Trump yavuze ko atazitabira umuhango w’irahira rya Joe Biden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2021 Yasuwe: 1648

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye,Perezida Donald Trump yahishuye ko atazitabira umuhango wo kwimika uwamutsinze mu matora yo mu mwaka ushize,Joe Biden wo mu Bademokarate.

Yagize ati "Ku bantu bose babajije,ntabwo nzitabira ibirori byo kwimika perezida kuwa 20 Mutarama 2021."

Perezida Trump abaye uwa kane wanze kwitabira ibirori byo kwimikwa k’uwamusimbuye mu mateka.

Byaherukaga mu mwaka wa 1869, ubwo perezida wari ugiye Andrew Johnson yanze kwitabira ibirori byo kwimika uwari ugiye kumusimbura Ulysses Grant.

Byavuzwe ko Trump ashobora kuzaba yasohokeye ku kibuga cya Golf cye cyo muri Ecosse ariko Minisitiri w’intebe w’iki gihugu witwa Nicola Sturgeon yavuze ko atazamwemerera kwinjira.

Ku munsi w’ejo,Perezida Donald Trump yashyize hanze itangazo rivuga ko yiyemeje "kuzatanga ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z’ukwa mbere" ariko akomeza asubiramo bya birego by’ubujura bw’amatora adatangira ibimenyetso.

Ati: "Nubwo ntemera na gato ibyavuye mu matora, kandi ibimenyetso birabinyereka, hazaba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z’uku kwezi".

Ubu ni bwo butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter kuri konti y’umuvugizi we, kubera iye yahagaritswe, nyuma y’aho Biden yemejwe ko ari we watsinze amatora.

Nyuma y’igikorwa cyabayemo ibyo bibazo byatewe n’abarwanashyaka ba Donald Trump, inteko ishinga amategeko igizwe n’abasenateri n’abadepite yakoze inteko rusange yemeje ku mugaragaro intsinzi ya Joe Biden.

Muri ubwo butumwa, Perezida Trump avuga ati: "Nakomeje kuvuga ko tuzakomeza urugamba rwacu kugira ngo amajwi yemewe n’amategeko yonyine abe ari yo abarwa".

"Nubwo ibi byerekana iherezo rya manda ya mbere ikomeye mu mateka y’umukuru w’igihugu, ni intangiriro y’urugamba rwacu rwo kongera gukomeza Amerika".

Babiri mu bahoze mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump bafashije abandi bategetsi bakomeye muri politike ya Amerika kwamagana igitero cy’imyigaragambyo cyakozwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, Capitol, nijoro ku wa gatatu.

Abashinzwe umutekano bamaze guhosha imyigaragambyo - yaguyemo abantu bane - abadepite n’abasenateri bahise bagaruka bakomeza igikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

Nyuma, Visi Perezida Mike Pence ari nawe ukuriye umutwe wa sena na Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite bameje ko Joe Biden na Kamala Harris ari bo perezida na visi perezida bashya ba Amerika.

Ibi byakozwe bitinze cyane mu ijoro ryaho, nyuma y’uko imyigaragambyo ihoshejwe n’inzu ya Capitol igacungirwa umutekano biruseho.