Print

Umukinnyi ukiri muto Lionel Messi akunda cyane ashobora gutuma aguma muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2021 Yasuwe: 4056

Lionel Messi wari waratakarije icyizere abakinnyi ba FC Barcelona,ari mu rukundo n’uyu mwana muto Pedri ufite ubuhanga mu mupira w’amaguru ndetse ngo ashobora gutera umugongo amakipe amwifuza akaguma Camp Nou.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize,Messi yagaragaje ko igihe cyo gukinira Barcelona cyarangiye ndetse asaba ko yamurekura akigendera nubwo bitamuhiriye kuko Perezida w’ikipe yanze kumurekura ku buntu nkuko bari babivuganye mbere ahubwo amusaba kwitabaza inkiko, ibintu uyu mukinnyi yanze gukora.

Messi w’imyaka 33 ntarongera amasezerano mashya muri FC Barcelona ariyo mpamvu benshi bemeza ko uyu mugabo nta kabuza azava muri iyi kipe gusa hari amakuru avuga ko ashobora kubisubika agakomeza gukinana na Pedri.

Ikinyamakuru Mail yavuze ko Messi ashobora kwisubiraho agakomeza gukinira FC Barcelona hamwe na Pedri ugereranwa na Iniesta.

Nubwo FC Barcelona yaguze abakinnyi batayihiriye barimo Ousmane Dembele,Antoine Griezmann na Philippe Coutinho ku mafaranga menshi cyane,benshi baremeza ko yitoraguriye zahabu ariyo Pedri.

Uyu mwana muto wageze Camp Nou avuye muri Las Palmas kuri miliyoni 4.5 z’amapawundi,nta cyizere yigeze ahabwa na benshi.

Umupira uyu mwana yakinnye kuwa 3 w’iki cyumweru FC Barcelona isezerera bigoranye Athletic Bilbao muri Copa del Rey ku bitego 3-2,watumye benshi bavuga ko ahazaza he hashashagirana nagira ubuzima bwiza.

Nyuma yo gufungura amazamu ku gitego cy’umutwe,Pedri yahaye Messi umupira mwiza n’agatsinsino atsinda igitego cya 2 ndetse uyu kizigenza yatsinze icya 3 cy’intsinzi.

Umutoza witwa Albert Benaiges wavumbuye Iniesta,yavuze ko uyu mwana afite byinshi ahuje n’uyu munyabigwi wa FC Barcelona.

Ati “N’umunyabwenge.Kuri tekinike ni mwiza nubwo adahangana cyane ariko akora cyane.Muri ubwo buryo,afite byinshi ahuriye na Iniesta.”


Messi akunda cyane imikinire ya Pedri