Print

Minisiteri y’Uburezi ikeneye abarimu barenga ibihumbi 24 kugira ngo abakenewe buzure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2021 Yasuwe: 1952

Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021,cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

Yagize ati “Mu mashuri yari ahari harimo icyuho cy’abarimu ibihumbi 7000.Twagombaga kuziba icyo cyuho tukanashaka n’abandi bo kujya mu mashuri ari kubakwa ubu ngubu.Ikigereranyo rusange cy’abarimu dukeneye ni ibihumbi 24,410.

N’umubare munini cyane ndetse kuwushaka muri ibi bihe bigoye nk’ibi ngibi aho dusabwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri uko gushaka abarimu harimo abakoze ibizamini ntibagera kuri wa mubare twifuza, biba ngombwa ko dushakisha ubundi buryo twabashyira mu myanya ariko mu buryo budasanzwe ari nacyo gikorwa turimo uyu munsi.

Aho tugeze ubu ni uko hari abarimu bageze ku bihumbi 14,999 basuzumwe ngo harebwe ko bujuje ibyo twagendeyeho tubashyira mu myanya.Aho ni muashuri abanza.

Uretse mu mashuri abanza,MINEDUC ivuga ko iri gushaka n’abandi barimu bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo iki gikorwa kirangire.

Dr Valentine Uwamariya yagize ati “Mu mashuri yisumbuye,dukeneye abandi barimu ibihumbi 2,980.Turizera ko bitarenze tariki ya 10 z’uku kwezi urutonde rwabo ruraba rwasohotse ariko ruraba ari urw’agateganyo.Iyo tumaze kubashyira mu myanya dusohora urutonde kugira ngo abatishimiye uko byagenze babe babaza.”

Minisitiri Dr Valentine Uwamariya yavuze ko bitarenze kuwa 10 Mutarama 2020,urutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya rurahita rujya hanze kugira ngo hazakurikireho ibindi.

MINEDUC yaherukaga gutangaza ko igiye guha akazi abarimu igendeye ku ndangamanota zabo ndetse ko itazareba abize uburezi gusa.

Mu mashuri abanza hasabye abakandida barenga ibihumbi 27,372 mu mashuri yisumbuye hasabye abantu ibihumbi 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato y’ibihumbi 3.Amajonjora y’abarimu bujuje ibisabwa kuko nta kizamini cyakozwe yamaze igihe kinini ariyo mpamvu abatsinze batinze gutangazwa.