Print

Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore yagize ubwiru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2021 Yasuwe: 2673

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko yabwiye yemeye icyifuzo cy’umusore bakundanaga wamusabye ko yazamubera umugore.

Ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n’indabyo yahawe n’uwo musore.

Clarisse Karasira ntiyigeze ahishura amakuru y’urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, byatumye bamwe bahimba ibihuha ko akundana na nyakwigendera Kizito Mihigo.

Kuwa 31 Ukuboza 2020,nibwo Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatunguye ababyeyi be abaha impano y’imodoka mu rwego rwo kubashimira byinshi bamukoreye kuva avutse kugeza ubu amaze kuba umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Clarisse Karasira yavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali,amaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’umuziki gakondo.

Karasira Clarisse yamamaye cyane mu muziki kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n’ubutumwa bunyura benshi zirimo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga Iki?’, ‘Ubuto’, ‘Kabeho’, ‘Imitamenwa’, ‘Ntizagushuke’, ‘‘Uzibukirwa kuki?’ n’izindi.