Print

Umusore wambitse impeta Clarisse Karasira yamenyekanye ndetse n’igihugu bagiye kuzajya guturamo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 January 2021 Yasuwe: 12315

Clarisse Karasira akundana n’umusore witwa Ifashabayo Sylivain Dejoie akaba asanzwe ari umuyobozi wa kampani ya Clarisse Karasira Ltd.Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa ahantu na hamwe ndetse nabo babigize ibanga rikomeye n’ubwo abantu babo ba hafi bataburaga kugenda babibona.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko yabwiye yemeye icyifuzo cya Ifashabayo bakundanaga wamusabye ko yazamubera umugore.

Ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n’indabyo yahawe n’uwo musore.

Bakunze gutemberana ahantu nyaburanga hatandukanye ariko amafoto yabo bari kumwe ntibashobora kuyashyira hanze.Urukundo rwa Clarisse Karasira na Ifashabayo rwatangiye uyu mukobwa akibarizwa muri label ya BossPapa ndetse ni we wamugiriye inama yo kuvayo kugira ngo bashinge kampani yabo.

Clarisse Karasira na Ifashabayo wamwambitse impeta y’urukundo

Ifashabayo ni we ukoresha imbuga nkoranyambaga zose za Clarisse Karasira ndetse ni na we muntu ushyira igitekerezo bwa mbere ku kintu cyose uyu mukobwa ashyira kuri Twitter.

Imodoka Clarisse Karasira akunze kugaragara atwaye ni iy’uyu musore ndetse bafitanye n’indi mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bahuriyeho nk’abantu bitegura kubana akaramata.

Umusore wegukanye Clarisse Karasira yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe Umurage Nyawo byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

Uyu musore w’imyaka 27 ni umuhanga cyane, byamufashije kuba umwizerwa mu bantu bakomeye mu gihugu ndetse yagiye aba mu bayobozi ba Diaspora z’ibihugu yabayemo, ibintu byafashije na Clarisse Karasira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu ni umukozi muri imwe muri banki zikomeye mu Rwanda ndetse hari amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe bashobora kuzajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.