Print

Miss Mutesi Jolly yasomye amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda avayo yirahira umwuga w’itangazamakuru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 January 2021 Yasuwe: 6539

Televiziyo y’u Rwanda imaze kubigira umuco ko rimwe na rimwe itumira umwe mu bantu bazwi agafatanya n’umunyamakuru wayo by’umwihariko mu kuvuga amakuru y’Icyongereza.

Iyi ntebe yicaweho n’abantu batandukanye barimo nka Jeff Koinange, umunyamakuru uri mu bubashywe muri Kenya wasomanye amakuru na Fiona Mbabazi.

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ni we wari umutumirwa kuri Televiziyo y’u Rwanda ku makuru y’Icyongereza yo ku mugoroba wo ku wa 8 Mutarama 2021.

Uyu mukobwa yahavuye yirahira abakora umwuga w’itangazamakuru, ahamya ko yungutse inararibonye rishya mu buzima bwe.

Mu kiganiroyahaye igihe.com dukesha iyi nkuru, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yishimiye gusoma amakuru yari asanzwe akurikira umunsi ku wundi.

Yagize ati “Ni irindi nararibonye nungutse, burya bya bintu biba bigoye sinari nzi ko ari kuriya bigoranye. Gusoma amakuru igihugu cyose kiguhanze amaso, nari mfite ubwoba ko navayo nkoze ikosa ariko Imana ishimwe ko nahavuye nemye.”

Jolly Mutesi yavuze ko akurikije inararibonye yakuye kuri Televiziyo y’u Rwanda, yasanze abanyamakuru ari abantu bakwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Ati “Bakora akazi katoroshye rwose bakwiye kubahwa, wenda iyo tureba amakuru kuri televiziyo uba ubona ari ibisanzwe, gusa iyo uhageze ukibuka ko Isi yose iguhanze amaso nibwo umenya ko bitaba byoroshye.”

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu banyamakuru bakomeye bishimiye uburyo Jolly Mutesi yasomye amakuru.

Abinyujije kuri Twitter, Miss Jolly Mutesi yabajije asa n’ushyenga niba nta hari akazi ko gusoma amakuru.

Yakomeje ati “Abanyamakuru bose bakurirwe ingofero, burya za televiziyo si imikino. Wakoze cyane Sam Kalisa kuntumira nahagiriye ubundi bunararibonye.”

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa mu myaka itatu ishize.

Miss Jolly n’Umunyamakuru wa RBA, Sam Kalisa wari wamutumiye

Jolly Mutesi si we mukobwa wa mbere utumiwe mu makuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda, mu minsi ishize Miss Nishimwe Naomie nawe yaratumiwe ahanyurana umucyo.