Print

Kicukiro:Polisi yafashe abasore n’inkumi 17 bari kunywera inzoga mu rugo bamwe basinze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2021 Yasuwe: 6190

Aba bafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro bahakoreye ibirori banywa n’inzoga.

Mu mpera z’ukwezi gushize,nabwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 16 biganjemo abakobwa bafashwe bari gukorera ibirori by’isabukuru ndetse n’igitaramo cyo kubyina bambaye ecouteur kizwi nka Silent Disco mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Aba bantu uko ari 16 barimo abakobwa 14 b’ibizungerezi n’abahungu 2 bafashwe bakoze ibirori by’isabukuru ku Kimironko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bakoresheje uburyo bwa Silent Disco butuma amajwi adasohoka.Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Aba bakobwa babwiye itangazamakuru ko isabukuru ko iki kirori bagiteguye mbere y’uko amabwiriza asohoka ariko bagikora kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Umwe muri aba bakobwa wari wakorewe isabukuru yavuze ko bari bazi ko bitemewe ariko umwe mu banyamakuru yashyize hanze ifoto yabo bituma Polisi ibata muri yombi.

Aba bakobwa bagiriye inama abandi bagenzi babo ko bakwiriye kwirinda gutegura ibirori muri iyi minsi u Rwanda ruri kurwana na Coronavirus.

Aba bakobwa baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu birori bya Silent Disco, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bakobwa bishe amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda Covid-19 kuwa 19 Ukuboza 2020 bityo aboneraho kubwira abantu ko uwishe amabwiriza niyo atafatwa uwo mwanya bikagaragara nyuma polisi imushakisha agahanwa.

Yavuze ko aba bakobwa bahimbye amayeri akomeye kuko baturutse hirya no hino bakoresha ama ekuteri kugira ngo bakore iki kirori rwihishwa.

CP John Bosco Kabera yavuze ko "Covid-19 ntacyo twayibwira ngo ibyumve kuko isi yose yarayamaganye ariko yakomeje guca ibintu."