Print

Reba abagore 10 bakoze ibidasanzwe mu myidagaduro ’Showbiz’ y’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2021 Yasuwe: 5535

Ni umunyembaraga! By’umwihariko ingufu z’umugore mu Rwanda zigaragaza mu nguni zose z’igihugu. Umugore yafashe iya mbere mu mirimo isaba imbaraga, mu bwubatsi uzamusanga ku gikwa afashe umwiko n’inyundo, mu buhinzi ni nomero ya mbere, mu biro naho ntiyahatanzwe ndetse yihariye 63.7% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ari maso! No mu nzego zicunga umutekano w’igihugu umugore araganje, uzamusanga mu ba mbere bafite ubumenyi bwagutse mu gucunga umutekano. No mu muryango kandi ni uko, kera iyo hagiraga igikoma ku rugi umugabo yaribwirizaga akajya kureba, ubu bombi bahagurukira icya rimwe.

Mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, hari ubufatanye mu nzego zose. Umugore n’umugabo nk’abitsamuye bahagurukiye icya rimwe, buri wese ashishikajwe n’icyazana iterambere buri wese kandi yabigize inshingano.

Igice cy’imyidagaduro mu Rwanda nacyo cyateye imbere ndetse abagore bari mu ba mbere bahagaze bwuma. Kibarizwamo amazina atabarika y’abagore n’abakobwa bamamaye, banabibyaza inyungu ifatika ku buryo ibyo bakoze byeze imbuto ku bandi.

Muri aba bagore icumi twakusanyije mu gice cy’imyidagaduro, harimo amazina ya bamwe amaze kwandikwa kenshi ku bwiganze buri ku rwego ruhanitse haba mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu no ku byapa ku bw’ibikorwa bya buri wese.

1. Amelia Umuhire

Umuhire yavukiye mu Rwanda akurira mu Bubiligi, igihe kirekire akimara akoresha muri film ibitekerezo akomora ku mvo y’uwo ari we, amateka n’imico yanyuzemo. Yakoze film ndende yitwa “Polyglot” yibanda ku mibereho y’abahanzi b’abirabura i Berlin.

Yayerekanye mu maserukiramuco atandukanye arimo Film Africa i Londres, Tribeca Film Festival, Premiers Plans D’Angers Festival no muri Geneva International Film Festival aho yakiriye igihembo Best International Web Series mu 2015.

Umuhire ari mu bagore bamaze kugira ibigwi muri sinema ikozwe ndetse ari mu bahirimbaniye kuyigeza ku rundi rwego. Afite indi yitwa “Mugabo" (2016) ivuga ibyo yanyuzemo n’ukurokoka Jenoside. Yerekanwe muri Film Africa Festival i Londres mu 2016, yatwaye igihembo cya Best Experimental Film Award mu 2017 muri BlackStar Film Festival i Philadelphia.

2. Anita Pendo

Ni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba mu bitaramo binini bibera mu Rwanda. Anita Pendo amaze imyaka irenga icumi ayobora ibirori, by’umwihariko ni umwe mu bagore bagaragaje umwihariko no kwihangana mu rugendo rw’iterambere ry’imyidagaduro mu gihugu.

Pendo akunda kwiyita ‘Umukobwa wirwanyeho’, ibi byaramuhamye ndetse iri zina rishimangirwa n’ibikorwa bikomeye yakoze mu myaka isaga icumi amaze akora akazi ko kuyobora ibirori akabifatanya n’itangazamakuru.

By’umwihariko, Anita Pendo ni umwe mu bagore ba mbere bagerageje kwinjira mu cyiciro cy’abagabo bavanga imiziki [Deejaying] ndetse yabikoze by’umwuga ahereye mu itsinda rikomeye rya Platnum Deejays rizwi cyane mu Rwanda. Nyuma ye hagiye havuka abandi nka Dj Ira ndetse bakaza bavuga ko ari mu batumye batinyuka kwinjira muri uyu mwuga.

Uretse gukora aka kazi kose afatanya n’itangazamakuru, Anita Pendo ari mu bagore bake babyaza amafaranga ijwi ryabo aho rikoreshwa mu kwamamaza; ibyo akora byose bigaragaza neza no kurusha bamwe mu bagabo aba ahanganye nabo ku isoko.

Amafaranga yasaruye muri uyu mwuga yayakoresheje mu kwiyishyurira ishuri, yafashije abo mu muryango we ndetse bivugwa ko yashinzemo ubucuruzi bumubyarira inyungu.

3. Butera Knowless

Ni we mugore mu bakora umuziki muri iyi myaka wegukanye irushanwa rya mbere mu gihugu rya Primus Guma Guma Super Star, ni na we kandi ufatwa nk’ufite ubukungu kurusha abandi nubwo aterura ngo agaragaze amafaranga yose amaze gusaruramo.

Butera Knowless abikesha umuziki, yabashije kwiyubakira inzu, yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Uretse amafaranga n’amashimwe yahawe mu Rwanda, Knowless ari mu bagore bamaze iminsi bahatanira ibihembo mpuzamahanga mu muziki ndetse amaze yatangiye gucurangwa kuri Televiziyo zo hanze. Ubu icyerekezo afite ni ugukora umuziki mu buryo bugamije ubucuruzi.

4. Cecile Kayirebwa

Kayirebwa afatwa nk’umugore waboneye izuba benshi mu bakora umuziki muri iyi myaka kuko abimazemo isaga mirongo itatu kandi aririmba indirimbo z’umumaro, zuje ubutumwa ku muryango Nyarwanda n’abazumva bo mu bindi bihugu.

Yakoze indirimbo zitabarika zagiriye akamaro Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange, muri zo harimo izirata u Rwanda ariko hakanagaruka cyane izo yaririmbye zateraga akanyabugabo Abanyarwanda bifuzaga kubohora u Rwanda mu icuraburindi rwari rurimo. Hari izindi ndirimbo z’ubutumwa uyu mubyeyi yaririmbye harimo nka ‘Iwacu’, ‘Inzozi’ n’izindi.

Mu myaka itatu ishize yatoranyijwe mu bahanzi bubatse amateka bahataniye ibihembo bikomeye ku rwego rwa Afurika bya Kora Awards.

5. Dj Makeda

Makeda Mahadeo [Dj Makeda], umwe mu bakobwa bahanzwe amaso mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yabitangiye mu 2010 ndetse ubu yabishyizemo umuhate n’imbaraga kugira ngo bizamugeze ku rwego ruhambaye.

Dj Makeda yahawe ubumenyi bw’ibanze n’umwe mu nshuti ze nyuma yihahira ubundi bumenyi muri uyu mwuga ari nabwo bwanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

Uyu mugore ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1987, akurira muri Jamaica.

Makeda kandi yamamaye nk’umunyamakuru w’umwuga kuri Contact FM mu kiganiro The Switch, yanakoze ikindi cyakunzwe kuri Televiziyo y’u Rwanda cya Rise and Shine Rwanda.

Uretse ibyo kuvanga imiziki n’itangazamakuru, Makeda yakinnye muri film ‘Coming Back to Rwanda’ yayobowe na Allan Karakire ndetse hejuru ya byose akunda imideli no kwifotoza bya gihanzi.

Ni umwe mu bagore bake bayobora ibirori biri ku rwego rukomeye mu gihugu, iyi myuga yose hamwe n’itangazamakuru nibyo bitunze Makeda ndetse aharanira kubizamura akagera ku rwego ruhanitse.

6. Dusabejambo Clementine

Dusabejambo ni umwe mu bageze ku ntambwe ikomeye mu bijyanye na ‘cinema’ mu Rwanda, yabitangiye mu 2008. Yakoze kuri film mbarankuru n’izindi z’uburyo butandukanye nk’iyitwa “Lyiza”, “Behind the Word”, ndetse n’iyitwa “A Place for Myself.”

Yatangiriye kuri “Lyiza” ivuga inkuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n’ubumwe n’ubwiyunge. Iyi yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

“A Place for Myself” yavugiyemo imibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga rw’uruhu rwera, yamuhesheje ibihembo birimo icyitiriwe Thomas Sankara muri Panafrican Film & Television Festival byatanzwe mu 2017, i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Dusabejambo ni umwe bagore bafite ibikorwa biremereye kandi bimaze gucengera mu mahanga ya kure ndetse akabihererwa ibihembo nk’ikimenyetso gishimangira imbaraga n’ubuhanga akoresha.

7. Hope Azeda

Ni we moteri y’iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, yaritangije mu mwaka wa 2015. Ubu riri ku rwego mpuzamahanga ndetse uko umwaka utashye umubare w’ibihugu biryitabira ugenda utumbagira.

‘Ubumuntu Arts Festival’ itegurwa n’Itorero Mashirika [ryashinzwe na Hope Azeda], ryigisha abantu kugira ubumwe biciye mu mikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Hope Azeda amaze imyaka myinshi arwanirira iterambere ry’ubuhanzi bukorwa hakinwa [inkuru n’imico] bigamije kwigisha abantu kugira ubumuntu. Ni na we washinze Itorero Mashirika, yaritangirije muri Uganda mu 1999 nyuma aza kuryimura arizana mu Rwanda abifashijwemo na se umubyara.

Ibikorwa bya Hope Azeda birivugira. Ni we wateguye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2012, icyo gihe hatowe Mutesi Aurore, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu gihugu.

Ni we watoje abahanzi barimo Nkusi Arthur, Anita Pendo, Jolis Peace, Andy Bumuntu n’abandi bakuriye muri Mashirika.

8. Emma Claudine

Ntirenganya Emma-Claudine, ni umwe mu bagore bavugiye bwa mbere kuri Radio Salus igishingwa ndetse yayikoreye imyaka myinshi izina rye riranakundwa cyane mu gihugu.

Yamenyakanye mu biganiro byigishaga ibyerekeye kubaka umuryango n’imibanire hagati y’abashakanye, ikiganiro cye cyakunzwe cyane cyitwa ‘Imenye nawe’. Iki yagikoraga nk’inzobere mu byerekeye imibanire y’abashakanye ndetse yumvikanaga cyane nk’impuguke mu byerekeye imyanya myibarukiro; nyamara nta masomo ahambaye yabyizemo ahubwo ni ubumenyi kamere yahuzaga no gusoma cyane bityo akabona icyo agaburira abakundaga ibiganiro bye.

Ni umwe mu nkingi za mwamba zatangije itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards biciye muri Ikirezi Group, ni nawe kandi wayoboye umuhango wo gutanga ibya mbere mu 2009, icyo gihe yafatanyije na Tidjara Kabendera.

9. Kantarama Gahigiri

Gahigiri ni Umunyarwandakazi wavukiye akanakurira mu Busuwisi, mbere yo gutangira umwuga wo kuyobora film, yakoze imirimo itandukanye mu ikorwa ry’izakunzwe ku Isi nka “Men in Black 3”, “Curb Your Enthusiasm”, “Suits” n’iyitwa “Portlandia.”

Mu mishinga ikomeye yakoze ubwe mu minsi yashize harimo iyitwa “Tapis Rouge”, “ME + U”, “Pinot in the Grass”, “The Elevator”, “Check”, na “Lost Angel Less.” Umushinga mushya afite ni uwa film izakorerwa muri Afurika y’Uburasirazuba yitezweho guhindura ishusho ihindanye umugabane uhabwa mu mahanga.

Ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari. Uyu Munyarwandakazi ukorera ibikorwa mu bihugu bitandukanye ni umwe mu bagite uruhare rukomeye mu mushinga wa Mashariki African Film Festival i Kigali. Mu bindi bikorwa bye harimo gufatikanya n’abanyempano bakizamuka no kubungura ubumenyi.

Gahigiri amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye birimo Merit mu bya IndieFest Film Awards, byatangiwe mu Mujyi wa Los Angeles (2017); Best Animated Short Award; mu byatanzwe mu iserukiramuco rizwi nka Berlin Independent Film Festival (2017); Festival Award, mu bya Festival Effervescence mu Bufaransa (2016); Best Directing Award yaherewe i New York muri Chelsea Film Festival (2015).

10. Miss Bahati Grace

Kuva muri Mata 1994 kugeza mu mwaka wa 2009, mu Rwanda nta rushanwa ryo gutoranya Nyampinga ryari ryakaba ku rwego rw’igihugu. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2009 nibwo hongeye gutangazwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza, imico n’imyifatire. Bahati Grace ni we watowe.

Muri Nyakanga 2012, Bahati Grace yabyaranye umwana w’umuhungu n’umuraperi K8 Kavuyo. Iyi nkuru ikimenyekana benshi bavumiye ku gahera uyu Nyampinga bavuga ko yakoze amahano abandi bakamutega iminsi; ibi byose bigaherekezwa n’ibitutsi yahaswe ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Bahati Grace ntiyacitse intege, yarwanye intambara ikomeye guhera ku munsi wa mbere agihura n’ibibazo kugeza ubwo K8 Kavuyo yamutaye akishakira undi mukobwa. Yabaye urugero rwiza nk’umukobwa wagaragaje kudacika intege no guhagarara yemye mu bibazo yanyuzemo.

Ubu ni umuganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abana n’umwana we. Ni we wimenyeraga buri kintu, kwishyura ishuri ry’umwana we no gutegura ahazaza he,gusa ubu akaba aherutse kugaragaza umusore witwa Paccy uba muri Canada ko ariwe bari mu rukundo.