Print

Umuryango,inshuti n’abavandimwe basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera Umuhire Valentin[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2021 Yasuwe: 7441

Muri iki gitondo umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge ni ho habereye imihango yo kumusezera.

Hari Abapolisi bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

Biteganyijwe ko saa tanu n’igice (11h30) habaho Misa yo kumuherekeza kuri Kiliziya ya Regina Pacis iRemera, naho kumushyingura bikaba saa munani (2h00) i Rusororo muri Gasabo.

Inkuru y’urupfu rw’Umunyamakuru Umuhire Valentin yababaje benshi ubwo yageraga mu matwi yabo ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, mu gitondo nubwo urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 aguye mu Bitaro bya CHUK aho yari arwariye.

Abanyamakuru bakoranye na Umuhire Valentin ndetse n’abamuzi bemeza ko yari umuntu mwiza, ukunda akazi kandi ukunda umuryango we.