Print

Robert Lewandowski yahishuye intego ikomeye yagiranye na Jurgen Klopp yamufashije kuba igihangange

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2021 Yasuwe: 1123

Uyu rutahizamu uri mu ba mbere ku isi muri iyi myaka 5 ishize,yavuze ko umutoza Klopp yamusabye ko batega amafaranga ku gutsinda ibitego mu myitozo,ibintu byamufashije kuzamura urwego rwe cyane.

Lewandowski yabwiye Players’ Tribune ati “Ubwo nageraga muri Dortmund,nta jambo ry’ikidage nashoboraga kuvuga uretse Danke,bisobanura ngo “murakoze”.Ikirere cyari gikonje hari imvura nyinshi.Hamwe na Klopp,imyitozo yari ku rwego rwo hejuru cyane.

Nari mpangayikishijwe no kubaka izina,ariko Jurgen Klopp we yashakaga kumpa inshingano zikomeye.Mu mezi make ya mbere twarateze ko nintsinda ibitego 10 mu myitozo azajya ampa amayero 50,igihe binaniye nanjye nkamuha amayero 50.

Ibyumweru bike bya mbere,nayishyuraga buri gihe agahora anseka.ariko nyuma y’amezi make ibintu byarahindutse.Ninjye wigaruriye ayo mafaranga.Umunsi umwe yaraje arambwira ati “Reka tubihagarike.Ndabona uhagaze neza.”

Lewandowski ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere muri BVB kuko yatsinze ibitego 9 mu mikino 43 yose,bitandukanye cyane n’akayabo k’ibitego ari gusuka mu mazamu muri iyi minsi.

Nubwo yatangiye ari hasi muri BVB,Robert Lewandowski yayivuyemo ayitsindiye ibitego 103 mu mikino 187 yayikiniye,ayifasha kwegukana Bundesliga 2 ndetse no kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2013.Yagiye muri Bayern Munich muri 2014.

Lewandowski yagize ati “Icyo gihe sinigeze ntekereza icyo Klopp yari agamije.Ubu nibwo mbona ko ikiganiro nagiranye na Klopp aricyo nakifuje kuba naragiranye na papa wanjye.Nashoboraga kuvugana na Klopp buri kimwe.Naramwizeraga cyane.

N’umugabo ukunda umuryango…..Jurgen Klopp ntabwo ameze nka papa gusa ahubwo ni nk’umwarimu ukomeye cyane.Ntabwo aba yifuza ko umunyeshuri we agira B ahubwo aba ashaka abanyeshuri bagira A+.Ntabwo aba abyiyifuzaho ahubwo aba yifuza ibyiza byose kuri wowe.”


Lewandowski yashimiye Klopp wamuzamuye