Print

RIB yatangaje byinshi ku bwicanyi bwabereye I Rwamagana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2021 Yasuwe: 4106

Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati “Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w’imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati“Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by’umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

Ati “RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk’amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk’izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw’abandi.”

Inkuru ya IGIHE