Print

Minisitiri Munyangaju yasuye Amavubi mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2021 Yasuwe: 1652

Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa yibukije aba bakinnyi ko Abanyarwanda babafitiye ikizere ndetse bakumbuye intsinzi ariyo mpamvu bagomba guhagararira u Rwanda neza muri Cameroon.

Yagize ati "Mugende mukotane, muzakinane ishyaka kandi mwimane u Rwanda."

Tuyisenge Jacques Kapiteni w’Amavubi yavuze ko babonye ibishoboka byose kugira ngo bitegure ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka.

Ati " Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana."

Umutoza w’ Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko babonye ibihagije ngo bitegure CHAN 2021 asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Ikipe y’Igihugu.

Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa mbiri za mu gitondo yerekeza muri Cameroon mu Mujyi wa Douala.

FERWAFA yatangaje ko ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n’abazajyana n’ikipe y’Igihugu byagaragaje ko nta n’umwe ufite ubwandu.

Kuri Twitter banditse ngo “Ikipe izahaguruka ejo saa mbiri z’igitondo (ku wa Gatatu) ijya i Douala muri Cameroon mu mikino ya CHAN!”

U Rwanda ruzakinira i Douala mu itsinda C ririmo Maroc, Uganda, na Togo.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).