Print

Umugambi wo kwigaragambya muri Uganda hose wamenyekanye

Yanditwe na: Martin Munezero 13 January 2021 Yasuwe: 3337

Uyu uvuga ko ahagarariye abamotari muri NUP, avuga ko hari umugambi w’abamotari wo kuzigaragambya mu gihe na nyuma y’amatora muri Uganda kugira ngo igihugu cyadukemo akaduruvayo.

Chimpreports ivuga ko Kabenge yagize ati: “Twateguye umugambi mugari wo kwigaragambya mu gihugu cyose kandi abamotari (Boda boda) ari bo babiri imbere.”

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko Kabenge na bagenzi be bari mu cyitwa Boda Freedom, bagera ku 6,000 bavuga ko bageze aho bareka umugambi wo guhungabanya igihugu. Ati: “Twahisemo kureka umugambi wo guhungabanya igihugu cyacu bikozwe n’abanyamahanga.”

“Twahisemo ko twagenda tugatora, tugataha tugakurikirana televiziyo, haba hari ibitatunyuze, tukitabaza inkiko.”

Kabenge ari mu itsinda riherutse guhura na Museveni rivuga ko rikeneye amafaranga ngo ritazateza akavuyo mu matora. Aba ariko Umuvugizi wa NUP, Joel Ssenyonyi yavuze ko abo bantu atabazi mu ishyaka.