Print

Uganda: Amatora yatangiye nabi mu bice bimwe by’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2021 Yasuwe: 2977

Amatora ari kuba mu gihugu kitarimo ’internet’ ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zarahagaritswe.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

Bobi Wine wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi aratorera hafi y’aho atuye ahitwa Magere mu karere ka Wakiso muri Kampala.

Perezida Yoweri Museveni we aratorera mu gice cy’icyaro iwabo aho afite urugo mu burengerazuba bw’igihugu.

Hari ingorane zitandukanye mu gutanga no kubona amakuru mu gihe internet n’imbuga nkoranyambaga byavanyweho mu gihugu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.

BBC