Print

Ange Kagame yaje ku mwanya wa 2 mu bakobwa 8 b’Abaperezida ba Afurika beza kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 January 2021 Yasuwe: 9366

Iyi nkuru iragaragaza uko ikinyamakuru Africaranking cyatondetse abakobwa 8 beza b’abaperezida b’Afurika gihereye ku wa munani kugeza ku wa mbere mwiza kubarusha.

8.Bona Mugabe (Zimbabwe)

Bona Mugabe ni umukobwa wa nyakwindera Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe. Bona yashakanye na Simba Chikore. Uyu mukobwa yize ibijyanye n’icungamutungo muri Hong Kong na Singapore.

7.Isabel dos Santos (Angola)

Isabel wabyawe na Jose Edouardo Dos Santos ari ku mwanya 7 mu bakobwa beza b’abapereza bo muri Afurika. Uyu mukobwa niwe mugore wa mbere ukize muri Afurika nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa fobes ruvuga ko atunze miliyari 3,7 z’amadorali y’Amerika.

6. Brenda Biya, Cameroon

Anasitasia Brenda Eyenga Biya, ni umukobwa wa Perezida wa Cameroon Paul Biya na Chantal Biya. Brenda Biya ni umukobwa uhora yishimye kandi ukunda ibirori.

5.Thuthukile Zuma , Afurika y’ Epfo

Thuthukile Zuma wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo niwe mukobwa muto mu bana uyu mugabo yabyaranye na Nkossazana Dramini Zuma. Thuthukile yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Kaminuza y’iwabo muri Afurika y’Epfo.

4.Ngina Kenyatta

Ngina Kenyatta, ni umukobwa wa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Uyu mukobwa azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

3.Malika Bongo Ondimba, Gabon

Malika Bongo Ondimba, niwe mfura mu muryango wa Perezida Ali Bongo Ondimba Perezida wa Gabon. Azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse anazwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore.

2.Ange Kagame, Rwanda

Ange Ingabire Kagame ni umwana wa kabiri wa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, azwiho gukoresha cyane urubuga rwa twitter mu gutanga ubutumwa. Yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.

1.Sikhanyiso Dlamini, Eswatini

Ni umwe mu bana b’Umwami Mswati wa Swaziland yahinduye izina ikitwa Eswatini. Yize muri Kaminuza ya Sydney ibijyanye n’itumanaho. Ni umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime.


Comments

ada 14 January 2021

Hanyuma se???