Print

Amayeri Meddy akoresha ahisha inyinya ye yavumbuwe,n’impamvu ayihisha[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 January 2021 Yasuwe: 7011

Hamaze iminsi umuhanzi Meddy ukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragarije abakunzi be ko ntanyinya akigira kugeza ubwo abenshi bavuze ko atariwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku kitwa Story nibwo aherutse gushyiraho amashusho ashimira umwogoshi we wari umaze kumwogosha. Bityo ababibonye ntibitaye kuri ayo mashusho y’umwogoshiwe ahubwo bitaye kuri uyu muhanzi babonaga ko yahindutse aho benshi binubiye kubona Meddy bakunda yarakuyeho inyinya.

Ndetse ibi byaje gusa n’ibikurura impaka za hato na hato kuri uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri muzika gusa bamwe bagiye batanga ko atariwe abandi bavuga ko ariwe.

Amakuru twaje gushakisha kugira ngo tumenye intandaro nyir’izina y’uyu muhanzi wakuyeho inyinya kandi biri mu byo abakunzi be bamukundiraga.

Mu byo twatahuye nuko uyu muhanzi asigaye ashyira utuntu mu menyo duhisha iyo nyinya rimwe na rimwe, ariko intandaro nyir’izina yo guhisha iyi nyina ye bikaba bituruka ku bw’uko uyu musore uvuka mu gihugu cy’u Rwanda uherutse gusaba umukobwa witwa Mimi ko yazamubera umugore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia,aho muri iki gihugu bifatwa nk’inenge ku muntu ufite inyinya.

Bityo Meddy akaba ariyo mpamvu yahisemo kwimenyereza kuyihisha kubwo kwanga kunengwa mugihe yajya gusura iwabo w’uyu mukobwa aho anashobora kubura uyu mukobwa burundu kubera inyinya.