Print

Umupolisikazi w’uburanga buhebuje yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 January 2021 Yasuwe: 6767

Uyu mukobwa ufite ubwiza bwavugishije benshi ni umwe mu barinzi ba sitasiyo ya Polisi i Nairobi.

Nk’abandi bantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, uyu mupolisi nawe akunze kwifashisha izi mbuga yiyerekana.

Ubwo yashyiraga hanze amafoto menshi atandukanye, harimo amugaragaza yambaye umwambaro wa polisi y’iki gihugu, uyu mukobwa abagabo benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bamugaragariza ko ari mwiza cyane kugeza naho hari abasabye gufungirwa aho uyu mukobwa acungira umutekano.

Uyu mugabo yitwa Njooki yagize ati “Ukuntu uri mwiza ndagusabye rwose, bishobotse naza ngafungirwa aho ucungira umutekano w’imfungwa.”

Ntibimenyerewe cyane ko abantu bakora mu nzego z’umutekano bakunda kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga,biyerekana mu mafoto atandukanye n’ay’akazi bakora, gusa muri Kenya ho usanga atariko bimeze.




Comments

Ntunda A 19 January 2021

Mutubwirire uriya mukobwa ko atari kuri akwiriye kuba afata imbunda. Abanze amenye uko batwara imbunda kuri uniform abone kwirya mu byo yiryamo. Munamusobanurire kandi ko imbunda atari igikinisho bakoresha bifotoza uko bashatse, ifite uburyo ikoreshwamo bikurikije amategeko abigenda. Rero nta buranga yifitemo atarasobanukirwa gukoresha ibikoresho bifitiyeinyungu rubanda rusange.


kimpu 18 January 2021

Tekereza kweli. Buriya ababimusaba barasa nkawe🤭