Print

Amaze amezi 3 yihishe ku kibuga cy’indege kubera gutinya kugenda mu ndege mu bihe bya Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2021 Yasuwe: 3590

Bwana Aditya yari amaze amezi 3 yihishe kuri iki kibuga cy’indege kubera gutinya gukora ingendo mu ndege muri ibi bihe bya Covid-19 aho ngo atinya iki cyorezo kubi.

Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi bwo kugenda mu ndege atinya ko yakwanduriramo Covid-19 ariyo mpamvu yahisemo kwihisha ku kibuga cya kibuga cy’indege O’Hare International Airport amezi 3 yose.

Aditya Singh yageze kuri iki kibuga cy’indege kuwa 19 Ukwakira umwaka ushize avuye muri Los Angeles gusa ngo yahise atinya kongera kugenda mu ndege ajya kwihisha ahaba abashinzwe umutekano ndetse yahamaze amezi 3 nta n’umwe ubizi.

Muri iyi weekend ishize,Bwana Singh yegerewe n’abakozi ba United Airlines babiri,bamusaba ko yabereka ibyangombwa bye.

Aba bakozi bakimara kubona ibi byangombwa,batunguwe no gusanga atari ibye ahubwo ari iby’ umukozi wo kuri iki kibuga cy’indege wari umaze iminsi arangishwa guhera kuwa 26 Ukwakira 2020.Abapolisi bahise bamuta muri yombi mu gitondo cyo ku cyumweru.

Bwana Singh akurikiranyweho ibyaha birimo ubutekamutwe bugamije gushaka guteza akavuyo ku kibuga cy’indege ndetse n’ubugizi bwa nabi.

Uyu mugabo we avuga ko iki cyangombwa [badge] yagitoraguye kuri iki kibuga cy’indege ahitamo kuyikoresha cyane ko ngo yanze gusubira mu rugo kubera gutinya kugenda mu ndege ngo atandura Coronavirus.

Inkiko zahise zitangira gukurikirana uyu mugabo…